RFL
Kigali

Bishop Rugagi yikoreye igikapu cyuzuye ibyifuzo n’ibibazo by’abanyarwanda ajya kubisengera muri Israel-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/06/2017 22:21
13


Bishop Rugagi Innocent umushumba mukuru w’itorero Redeemed Gospel church yagiye muri Israel ajyana igikapu cyuzuye ibyifuzo by’abantu bo mu Rwanda, ajya kubisengera muri Israel ku rukuta rw’umugisha rwitwa Willing wall.



Bishop Rugagi ni umwe mu bapasiteri bazwi cyane mu Rwanda, by'umwihariko we akaba azwiho gukora ibitangaza ndetse mu minsi ishize yamamaye ku guhanurira abantu imodoka ihenze ya Range Rover bitewe no kwizera k'uwo ahanuriye. Amakuru agera ku Inyarwanda.com atangazwa n’abajyanye na Bishop Rugagi Innocent muri Israel ndetse bikagarazwa n’amafoto yagiye hanze, ni uko uyu mukozi w’Imana yajyanyeyo igikapu cyuzuye ibyifuzo by’abanyarwanda n'abanyamahanga bamutumye ngo ajye kubasengera ku butaka bwera.

Itsinda ryajyanye na Bishop Rugagi muri Israel ryasuye uduce dutandukanye tw’icyo gihugu dufite umwihariko ndetse Imana ngo ikomeje kubiyereka. Willing wall ni urukuta ruri mu mujyi wa Yerusalemu, ni ahantu hahurira abantu benshi cyane baturutse imihanda yose baje gusenga Imana ndetse baje no kuyereka ibyifuzo byabo kuko ari ahantu hatagatifu. Nkuko tubikesha urubuga Abacunguwe rw’itorero Redeemed Gospel church, Bishop Rugagi ubwo yasobanuraga impamvu yajyanye igikapu cyuzuye ibyifuzo by’abanyarwanda, yavuze ko ari isezerano ko umuntu wese uzambariza Imana kuri urwo rukuta azasubizwa. Bishop Rugagi Innocent yagize ati:

(Willing wall) ni urukuta rw’umugisha ni hanini cyane abantu baza bazanye ibyifuzo byabo baje gusenga Imana kandi ni isezerano ko Imana yumva iri mu ijuru ibyifuzo umuntu yazanye hano, nk’uko tubisoma mu gitabo cya 1 Abami 8:39-41: “Nuko ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturo bwawe ubabarire, utegeke witure umuntu wese ukurikije ibyo yakoze byose wowe uzi umutima we, (kuko ari wowe wenyine uzi imitima y’abantu bose). Kugira ngo bakubahe iminsi bazamara mu gihugu wahaye ba sogokuruza yose bakiriho. Kandi n’umunyamahanga utari uwo mu bwoko bwawe bwa Isirayeli, naza aturutse mu gihugu cya kure azanywe n’izina ryawe.” Niyo mpamvu nazanye ibyifuzo byose nahawe n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bose kugira ngo mbyereke Imana kandi ibisubize mu izina rya Yesu, kuko ari isezerano.”

Bishop Rugagi avuga ko Imana asenga izasubiza ibyifuzo by'abanyarwanda bamutumye kubasengera muri Israel

Ku bijyanye n’abantu bagaragaye bambaye ingofero zimenyerewe kwambarwa n’abayisilamu, Bishop Rugagi yavuze ko abo bantu atari abayisilamu ahubwo ko buri wese ugera muri ako gace ategekwa kwambara iyo ngofero. Yagize ati: "Ntabwo ari abayisilamu, nta muntu uza hano atambaye ingofero y’umweru cyangwa umukara. Uwo ari we wese abanza kwambara ingofero. Buriya bwoko bw’ingofero rero ni bwo baba bafite banga abantu baza batitwaje izabo. Uzarebe na Perezida wa Amerika Donald Trump ubwo yazaga gusenga hano bari bamwambitse akagofero k’umukara.”

Bishop Rugagi agaragaye muri Israel asengera ibyifuzo by’abanyarwanda nyuma ya Apotre Gitwaza na we uherutse kujya muri iki gihugu, akikorera ibendera ry’u Rwanda nk’ikimenyetso cy’uko ari gusengera igihugu cy’u Rwanda ndetse icyo gihe na we akaba yari yatwaye ibyifuzo by’abanyarwanda batari bacye bamutumye ngo ajye kubasengera. Gusengera kuri uru rukuta, ni ibintu byizerwa n’abakristo batari bacye, gusa hari abandi bavuga ko gutuma umuntu atari  ngombwa kuko ngo aho uri hose wasenga Imana ikakumva. 

Bishop Rugagi muri Israel hamwe n'ibyifuzo yagiye gusengera

Bishop Rugagi ku rukuta rwa Willing wall asengera ibyifuzo by'abanyarwanda

Israel-Apotre Gitwaza yikoreye ku mutwe ibibazo n’ibyifuzo by’u Rwanda n'abatuye isi abyereka Imana- AMAFOTO

Muri 2015 ni bwo Apotre Gitwaza yagiye muri Israel yereka Imana ibyifuzo n'ibibazo by'abanyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Date6 years ago
    Abantu byarabacanze kabisa
  • 2pac6 years ago
    rugage na gitwage bagiye imaka (macca) babaye abisiramu ryari?gusenga urukuta,baali, impeta ziburyo? mwasezeranye nande ubambika impeta iburyo??? guhamura,guphumuza,kuragura,range rover ati..kumbe imana yimukiye murukuta ntitwabimenya???gitwaza andusha ibintu buriya yarabivumbuye, bakristo munyikoreze imitwaro yanyu mbashyirire urukuta, yesu ntacyumva. ubu nukwirwanaho ariko muzangurira indege ningaruka.
  • manzi6 years ago
    IMANA yunve ibyo byifuzo kbs
  • manzi6 years ago
    IMANA yunvu ibyo byifuzo, kbs
  • Mazima6 years ago
    Ariko nta nkuru yanyu yarangira mudashyizemo gitwaza?
  • Egoko6 years ago
    Hhhhh ariko Mana weee!
  • sandra gisa6 years ago
    sinzi icyo nakorera uwo mugabo rugagi innocent ibyisi byose uwabimpa nabimuha numukozi wimana peeeee kd utangaje utabyemera azabimbaze
  • Kikikiki6 years ago
    Ndagirango mvuge kiri ziriya ngofero zimeze nkizabisilamu,nimwitegereza neza murasanga ntaho bihuriye,ubundi umuco wa Israel,bose bambara ziriya ngofero,actually singofero hubwo nakantu kameze nkimwenda gato cyane,bomeka hejuru hagari kumutwea kadakwiriye umutwe wose,bisobanura mumuco wabo ngo hejuru yacu hari Imana ntabundi busobanuru rwose,ikindi izo ndemde zumukara,nabayuda bashinzwe gusenga bavuga ngo Messiah azaze,kuko bo ntibaramenya ko Yesu yajeho mwisi,rero bahora basa Messiya kugaruka ngo baruhuke imiruho,murimake utwo tugofero ntaho duhuriye nabisilamu.kubijyanye nimeta,rero ubundi umuntu urari Apostle na Bishop ntabwo bazambara,iyo umuntu yimikirwa kuba Apotre cg Bishop uwo munsi ahabwa iyo mpeta nkikimenyetso cyuko yiyeguriye kristo kandi ko bagiranye isezerano ryumurimo wayo burundu,niba rero utaraba umukiristo byakugora kubisobanukirwa,urwo rukuta,rero rwubatswe numwami Salomo,nuko avuga aya magambo nho mwami mana umuntu wese uzajya aza kurururukuta akagusenga ujye umwumva uri mwijuru,kuva icyo gihe kugeza ubu abantu baherako batangira kujya barusengeraho batakambira Imana,ninayo mpamvu rwiswe wailing wall(urukuta rwo kuboroga).Rero iyo umuntu wese agiriwe amahirwe akajya Israel agomba kuririra Imana ayisaba icyo ayifuzaho kuri urwo rukuta.
  • uwera didine6 years ago
    mumbabarire igitecyerezo cyange mugihitishe rwose ikuru zanyu ntimukibasire abantu bamwe nimubura amakuru mashya muge mwicecekera bimaze kugaragarira buri wese usoma inkuru zanyu mukwibasira GITWAZA banyamakuru mukore kinyamwuga plz!!!!!!!
  • 6 years ago
    hahhh ninde wababeshye ko uru rukuta rwubatswe na Salomo,ibintu byose biri hano ni ibyo bubatse bushya,kuko intambara zabagaho amahanga akaza agasenya iki gihugu n ahantu hera,rero ibi byose byasubiwemo ntiwakwizera ko ari ibyahozeho kera kubwa Salomo,isandu y isezerano bivugwa ko iri muri Etiyopia ubundi,ariko aba banyaburayi babohoje iki gihugu bakoze indi nshya bityo abahagiye bakajya kuyireba ibi ni ubukerarugendo urebye,ntaho bihuriye n iby umwimererw bya Kera. ikindi nawe ukoze urukuta iwawe cg mu cyumba cyawe ugasezerana n Imana ko ariho muzajya muhurira Irakumva bikaba uko,ugasubizwa pe,njye narimfite inguni imwe mu cyumba cyanjye ntacyo nahasabiye Imana ngo numve Itacyumvise kandi koko yarahansubirizaga pe,byose burya ni ukwizera ntibazababeshye,hose Uwiteka arasubiza.ni gute Imana y'i Rwanda itagusubiriza i Rwanda ariyo ntaho yayo koko nk uko ba sogokuruza bavugaga.u Rwanda buriya ni ubutaka bwera bw'Imana y'i Rwanda,narayihambarije Iransubiza buri kimwe cyose.
  • 6 years ago
    @nikki woww uvuga ngo ni abayuda bashinzwe gusenga,abayuda ubabonye hehe koko? ko aba ari abazungu baturutse iburayi babohoza kiriya gihugu.ntabwo umuzungu yabohoza u Rwanda ngo narangiza ahinduke umunyiginya,umutsobe,etc.ntago bariya barabu b abazungu bari muri Afrika ya ruguru wabita abanyafurika kavukire ngo ni uko bahaba,barahabohoje,rero abayuda,hamwe n andi moko y abaheburayo ba kera bari abirabura bose nk abanyegiputa ba kera,uzarebe ibibumbano bya egiputa n abirabura gusa,kandi harimo abakihatuye,uzibaze impamvu pharawo yareze Musa agirango ni umwuzukuru we,wibaze impamvu bene se wa Yozefu bamwitiranije n abanyegiputa,ni uko nyine bose basaga nkatwe twese abanyafurika.
  • Joshua6 years ago
    hahaha 2Pac ariko wowe urandangije pe. Ubundi mukwiye kwigisha abantu uko birobera if aho kuyibaha. Umwenda wakingirizaga ahera watabutse mo kabiri kugirango twese twigerereyo. Ntitugikeneye abatambyi baduhuza n'Imana. Ahubwo mbona aba bagabo bashobora kuzagibwaho n'urubanza. Kuki mwitambika hagati y'Imana n'abantu bayo??? Ni bibi ahubwo nimubigishe kuyishaka ubwabo kandi ntawayishatse ngo ayibure. Mwisubiza inyuma ngo mushake kugarura ibyo Yesu ykuyeho mutazabona ishyano rwose. Zana cash ngusengere, gira utya nkugirire ntya,..ibyo ni iki koko mu nzu y'Imana????
  • Maliya6 years ago
    Ibi ni UBUKUNGUZI...ntaho bihuriye. Biragaragaza ko Yesu Kristo atapfute ngo azuke!!! Ni u gutera umwaku abanyarwanda.Iyo babuze udushya Bashyira ibyaha ngo by abanyarwanda mu mufuka ( Gitwaza Paul) bakazana n udusanduku mu madini yabo ( Masasu na Gitwaza) Bakazana ibitaka byo mu Israel bakavanga n ibyo mu Rwanda bakubaka urukuta rw ubucuruzi ( Rwandamura)None umwe scros ugezweho Rugagi nawe ngo azanye ibyifuzo!!! Kandi ibyo kujya muri Israel ababihagarariye baiffitemo inyungu. Ni ubucuruzi nk ubundi.Ariko abanyarwanda baragona





Inyarwanda BACKGROUND