RFL
Kigali

Bimwe mu byerekeye Freemasonry cyangwa Franc-maçonnerie ifatwa na bamwe nk’ikomoka kuri Sekibi

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:28/02/2017 16:28
25


Mu gihe bisanzwe ko abantu bizera ibintu bitandukanye ndetse bakagana amadini atandukanye, hari ibindi bitamenyerewe ndetse byibazwaho na benshi nka Freemasonry cyangwa Franc-maçonnerie, illuminati na Satanisme, njye uyu munsi ndavuga kuri Freemasonry.



Mu gukora iyi nkuru, nabanje kumenya niba ibi bitatu byaba bifitanye isano ariko naje gusanga ari ibintu bitandukanye. Satanisme ni idini nk’ayandi ryashinzwe n’uwitwa LaVey muri 1966 ndetse abasengera muri iri dini bagendera ku myemerere y’uyu mugabo yanditse mu gitabo cyitwa Satanic Bible. Iyi myemerere ishingiye ku kwikunda no kuba nyamwigendaho (egoism and individualism) ndetse no kwisenga ntugire indi mana uramya (self-deification).

Anton LaVey washinze idini rya satanisme

Ushobora kumva iri zina ukagira ngo iri dini riramya satani ariko mu myemerere yabo ntabwo habaho ibiremwa by’umwuka, byaba Imana, satani, abamalayika, abadayimoni n’ibindi. Bemera ko satani uvugwa mu nkuru ari ikimenyetso cy’icyitegererezo ku kwanga gutegekwa no kugendera mu murongo abantu bose bategetswe kugenderamo kubera uburyo yigometse ku gushaka kw’Imana, ari na byo iri dini rishishikariza abantu. Kwikunda, kwanga gutegekwa n’ikintu cyangwa umuntu uwo ari we wese.

Illuminati yo yabayeho ishinzwe na Adam Weishaupt muri 1776  ikaba yari imeze nk’umutwe wa politiki ugamije kurwanya imyemerere y’ibiremwa bitaboneka (supernatural), imyemerere y’amadini n’imigenzo yo guhisha no kudatangaza amakuru yuzuye (obscurantism) byagiraga ingaruka ku kwishyira ukizana kw’abaturage n’imiyoborere yo muri icyo gihe. Muri iyo myaka wasangaga ibihugu byinshi bigendera ku myemerere runaka abaturage bose bagombaga kuyigenderaho.

Adam Weishaupt washinze Illuminati

Freemasonry ari na yo tugiye kureba uyu munsi yo itandukanye cyane na illuminati na Satanism kuko yo yibanda ku kubaka urukundo hagati y’abantu n’abandi, buri wese akaba afatwa nk’umwubatsi ugomba kugira uruhare mu kubaka isi, gusa abafreemasons bagomba kuba bemera ko hari umwubatsi mukuru uri hejuru ya byose, ari yo mpamvu umuntu w’icyitegererezo bagenderaho ari uwitwa Hiram Abiff.

Hiram Abiff yari muntu ki? Kuki afatwa nk’icyitegererezo ku ba freemasons?

Ikimenyetso gihabwa agaciro kurusha ibindi muri freemasonry ni icyitwa ‘Legend of The Third Degree’. Muri cyo hakubiyemo inkuru ya Hiram Abiff uvugwa ko yari umwubatsi mukuru w’urusengero rw’umwami Salomoni. Ubwo uru rusengero rwari rumaze kuzura abagambanyi 3 batangiriye Hiram bamusaba kubamenera amabanga yakoresheje yubaka urwo rusengero yanga kuyavuga kugeza ubwo bamwishe rwihishwa.

Hiram muri Freemasonry afatwa nk’urugero rwiza rwo kuba indahemuka no kuba wakwemera gupfira ikintu uha agaciro. Hiram bivugwa ko umwami Salomoni yamubuze akohereza abantu kumushaka, baza kubona aho yashyinguwe n’abamwishe hanyuma ashyingurwa bundi bushya mu cyubahiro ndetse abamwishe nabo bakanirwa urubakwiye. N’ubwo iyi nkuru ivuga ibi, nta hantu mu by’ukuri Bibiliya igaragaza iyi nkuru ya Hiram Abiff wemerwa n’aba freemasons nk’urugero ndetse nk’umwubatsi mukuru.

Iki kimenyetso gikoreshwa na Freemasonry kigaragaza ibikoresho bikoreshwa mu bwubatsi bapima ibintu bitandukanye

Mu gutandukana igihe aba freemasons bahuye, ubakuriye avuga ati “Nuko rero bavandimwe reka twigane umwubatsi mukuri Hiram Abiff, imyitwarire ye myiza, gusenga Imana kwe kuzira uburyarya n’ubudahemuka bwe ku cyizere, nka we, tuzemere kwakira umunyagitugu ukomeye ari we URUPFU, tumwakire nk’intumwa yoherejwe n’umwubatsi mukuru ngo aduhindure atuvane mu kudatungana duhinduke abatunganye, abeza batuye hejuru aho umwubatsi mukuru w’isi atuye”

Freemasonry ntirwanya amadini, ntiyakira abahakanamana

Kimwe mu bituma Freemasonry itakira abahakanamana ni uko umuntu wese uyibamo agomba kuba yizera ko hari ikiremwa kiruta ibindi (supreme being). Iki kiremwa buri wese ashobora kukiramya bitewe n’idini arimo, ku ba freemasons ikiremwa kiruta ibindi ni kimwe ngo ahubwo abantu bagira uburyo bacyemera bitewe n’imico n’amadini. Ibi bijyana n’uko umuntu agomba kuba yemera anaharanira ubuvandimwe hagati y’abantu n’abandi.

Muri Amerika hari urwibutso rwa George Washington wabaye perezida wa mbere wa Amerika, yari umu freemason 

Iby’uko ikiremwa kiruta ibindi ari kimwe kandi gitegeka abantu gukundana Freemasonry ibigaragaza ikoresheje ibitabo byubashywe bikoreshwa n’amadini atandukanye anafite imyemerere itandukanye. Reba uko bigenda bivugwa bitewe n’idini mu rurimi rw’icyongereza, gusa tugenekereje mu Kinyarwanda byose bisobanura “kunda mugenzi wawe nk’uko wikunda”.

  • Buddhism: “In five ways should a clansman minister to his friends and families; by generosity, courtesy, and benevolence, by treating them as he treats himself, and by being as good as his word.”
  • Christianity: “Do unto others as you would have them do unto you.”
  • Confucianism: ÒWhat you do not want done to yourself, do not do to others.”
  • Hinduism: “Men gifted with intelligence . . . should always treat others as they themselves wish to be treated.”
  • Islam: “No one of you is a believer until he loves for his brother what he loves for himself.”
  • Judaism: “Thou shalt love thy neighbor as thyself.”
  • Taoism: ÒRegard your neighbor’s gain as your own gain, and regard your neighbor’s loss as your own loss.”

Ibi ni byo Freemasonry igenderaho ivuga ko abantu bose bafite ikiremwa kiruta ibindi kigenga isi, uko waba ubyemera kose ntacyo biba bibatwaye.

Ikimenyetso cya Freemasonry uhagaze hejuru mu nzu y'urwibutso rwa George Washington kiragaragara neza cyane

Aba freemasons kandi bajya bavugwaho ko iyo bari gukora imigenzo yabo baba bambaye ubusa ariko uku si ukuri. Uko bigenda, bakuramo imyenda yose ndetse n’imitako iyo ari yo yose yambarwa ku mubiri kugeza no ku mpeta z’isezerano abashakanye baba bambaye hanyuma bagahabwa umwenda w’ubururu wo kwambara mu migenzo, igice kimwe cy’agatuza kikaba kitambaye kugira ngo agasongero k’inkota gakore ku ibere rimwe riba ryasigaye ritambaye. Byinshi byerekeye iyi migenzo ntibizwi kuko bigirwa ibanga rikomeye cyane ndetse ngo habamo inzego ku buryo umuntu agenda azamurwa mu ntera. Bivugwa ko hajya habaho indahiro zizamo no kumena amaraso y’abantu akaba ibitambo.

Freemasonry itandukanira he na bibiliya n’andi madini??

Ahantu ha mbere itandukaniye n’andi madini ni uko Freemasonry itagira icyicaro gikuru ahubwo usanga hari ibyumba bitandukanye bahuriramo byitwa LODGES bitewe n’agace. Freemasonry ishyira imbere cyane ibikorwa byo gufasha abababaye, urugero rw’igikorwa gikomeye gikorwa na Freemasonry ni ibitaro byitwa Shrine Hospitals bivura abana ku buntu, amafaranga akoreshwa aba yakorewe ubukangurambaga muri rusange ariko amenshi atangwa n’aba freemasons. Amadini menshi yizera ko gukora ibyiza bizagira ingororano nyuma y’ubu buzima bwo ku isi, ariko muri Freemasonry umuntu akora ibyiza kugira ngo abantu babeho neza kurushaho gusa.

Freemasonry kandi yakira n’abapfumu n’abandi bakora imigenzo idahuza na menshi mu madini, uwo mupfumu apfa kuba hari ikintu yizera kimuha imbaraga afata nk’aho ari cyo gikuriye ibiremwa byose. Yaba bibiliya, Quran n’ibindi bitabo by’amadini menshi ntibyemera abapfumu.

Bibiliya: Muri bibiliya mu Banyefezi 2:8-9, mu Banyaroma 5:8 no muri Yohani 3:16 bavugamo iby’uko Yezu/Yesu yapfiriye abantu akabakiza ibyaha.

Freemasonry: Kugira ngo winjire muri Lodge (aho aba freemasons bahurira) ugomba kubanza kwikuramo iyi myumvire y’ibya Yezu/Yesu kuko bo bemera ko umuntu azajyanwa mu ijuru n’uburyo yitwaye akiri ku isi.

Bibiliya: ibyanditswe muri bibiliya ni ibyahumetswe bitagatifu, ivuga ukuri kandi nta kigomba kongerwaho cyangwa ngo kigabanyweho (2 Timoteyo 3:161 Abanyatesalonike 2:13).

Freemasonry: Bibiliya ni igitabo nk’ibindi gikubiyemo inyigisho zifasha abantu mu myitwarire yabo ya buri munsi, si ijambo ry’Imana, ni cyo kimwe na za Quran cyangwa Rig Vedas zikoreshwa n’aba Hindu, byose bifatwa nk’ibitabo by’ingirakamaro bifasha abantu mu myitwarire no mu mibanire yabo, nta kindi kirenze kuri ibyo.

Bibiliya: Yezu/Yesu ni Imana mwana hamwe na Data na Roho mutagatifu bakaba Imana imwe. Yari umuntu wuzuye akaba n’Imana yuzuye ubwo yari ku isi ndetse abakiristu bashobora kwiyambaza izina rye. Matayo 1:18-24Yohani 1:1 (Mariko 4:38Matayo 4:2) Yohani 20:28Yohani 1:1-2Acts 4:10-12) Yohani 14:13-141 Yohani 2:23Ibyakozwe n’Intumwa 4:18-20)

Freemasonry: Nta kintu kidasanzwe kiri muri Yezu/Yesu, ameze nk’abandi bahanuzi babayeho mu mateka, si Imana. Bifatwa nk’ikosa rikomeye kuba wavuga izina rya Yezu/Yesu uri umu freemason cyane cyane igihe uri muri Lodge. Kuvuga ko ari we nzira yonyine igana ku Mana uba uvuguruje freemason ndetse iryo zina rya Yezu/Yesu ryakuwe mu mirongo ya bibiliya ijya ikoreshwa n’aba freemasons.

Bibiliya: Umuntu wese avukana kamere y’icyaha akaba akeneye umukiza wo gukuraho ibyo byaha, ndetse umuntu ubwe ntiyabasha kwikiza. (Abanyaroma 3:23Abanyaroma 5:12Zaburi 51:5Abanyefezi 2:1)

Freemason: Yigisha ko umuntu atari umunyabyaha ahubwo ari umunyamafuti kandi adatunganye muri kamere ye ariko akaba ashobora gukora ibikorwa bimuhindura mwiza kurushaho, harimo gufasha abakene, ibikorwa bifitiye sosiyete akamaro, gusura abarwayi n’ibindi bitandukanye.

Ubutaha tuzavuga kuri Satanism mu buryo burambuye. Mu gukora iyi nkuru nifashishije imbuga zitandukanye zirimo gotquestions.org, emfj.org, biblia.com, en.wikipedia.org, sacred-texts.com n’izindi zitandukanye kugira ngo nkusanye ubumenyi buhagije ku byerekeye Freemasonry cyangwa Franc-maçonnerie mu gifaransa.

Uramutse ufite igitekerezo cy’ikindi kintu wifuza ko twazakoraho ubushakashatsi, ushobora kutwandikira kuri vptuyizere@gmail.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Urakoze ibyo birasobanutse rwose uzatubwire nabandi bites ba temoin de jehovah
  • mimi7 years ago
    Ngiye kubabwira bike nzi Freemasonry: nibyo ntibaheza ntibita kuho uturuka, idini ,uruhu ,imico gakondo. Ibyo kuvuga ngo mumigenzo yabo bambara ubusa cg bagakuramo imitako si ukuri ahubwo bambara tablier(amatabuliya)hejuru yimyenda nkikimebyetso cyimyenda yubwubatsi ikindi umwubatsi bemera ni umwami salomon n'inzu zabo bakoreramo amanama zitwa temple hasi bashyiramo amakaro yumukara numweru ngo niyo yari muri temple kwa salomon ikindi hari abakoresha bibiliya urugero Freemasonry babanyamerika cg norvegien bakoresha bibiliya amagarade yavuzwe munkuru iyo ugitangira ukinjiramo witwa apprenti(umwigishwa), grade ya 2 ni compagnon iya 3 ni maître gusa kugirango ubinjiremo biragora kdi babanza kukwigaho ikindi ntibigaragaza muri societe kuko mugihe cya genocide yabayahudi nabo barahizwe kuva ubwo ntibakunda kwiragaza kereka kuburyo kubamenya bigora cyereka iyo ufite inshuti yumufuramaso biryo ukabagendamo iyo barihamwe ukabazamo utariwe baravuga ngo il pleut(imvura iri kugwa) bityo mwaba mwari mubiganiro byanyu mukamenya ko hari umuntu utagomba kubyumva mugahindura ibiganiro. Ngayo nguko ibyo nzi kuko nabanye nabo igihe kito
  • hhhh7 years ago
    Wowe ushaka kumenya aba temoins de Jehovah sura website yabo www.jw.org ubone ibisobanuro byose ukeneye
  • 7 years ago
    Hiiii ntacyo wansubije kuko iyo website nkeka ko haribyo itavuga ikindi ndashaka kumenya ikirango2 kiri mu munara2 w'umurinzi ikindi ndashaka kumeny uko1 uwayishinze yatandukanye nuwashinze free masonry.kubaza bitera kumeny
  • sanzu5 years ago
    nkeneye ubufasha agafranga ndashaka firimasoni
  • ahishakiye freddy5 years ago
    Ahubwo Nuko Bidakunze Kuboneka Naje Nokwinjira Pe Number Zanj Ni +25769141763
  • macumi rashdi5 years ago
    kumbe fremason ninzuri zaidi kumbe ina elimisha watu kupendana natamani nijiunge nao tunakuomba ututafutie stor ya waganga kama nawenyewe waweza kusaidia watu ahnte ni rashdi kutoka arusha!!
  • FlaQ Enzo mkd 4 years ago
    Nones mwatubwiye aho Grande lodge ya Freemason iba i Kigali.fite gahunda arko narahabuze
  • KAJAMBO LEONIDAS4 years ago
    NIGUTE?NOJA MUBA FREEMASONI
  • KAJAMBO LEONIDAS4 years ago
    NANJE NSHAKA KUBA UMUFREEMASON
  • jewe.nitwa.manirabona.pascal3 years ago
    turashimye.kuvyo.mutubwira.dufise.ikibazo.dushaka.kubabaza. hariho.abatanga.ubuhamya.kobagiyeg ikuzumu.nabonyene.nabafrimasoni?
  • MANIRAMBONA MELCHIOR 2 years ago
    UZOKORE UBUSHAKASHATSI KURI ALIENS KOZIBAHO CANKE ZITABOHO?ZIBAHO NIMASHINE?CANKE NIBINYABUZIMA?
  • Barankiga Landry Kennedy 2 years ago
    bakoresha iki Mukwinjira Freemason number whatsapp +25768207231
  • Niyonziza jeannepo2 years ago
    Dukeneye kwinjiramo call me +250781 967 837
  • Sadick2 years ago
    Very good
  • Strong wilbroad 1 year ago
    None kwinjir muri fremasonry bisaba umuntu ameze gute canke utangiki? Canke ucahe?
  • Josue1 year ago
    Ahowosang namwemukenye kand muciyubweng nkubwobwox!nimundangir inziranziz yukujay
  • Lewis aloys1 year ago
    Urakoze kubusobanuzi uduhaye
  • Tharcisse1 year ago
    Nahora nibaza ko freemason ko arimbi ariko ubu ndayisobanukiwe neza nanj ndayishaka kuyinjiramwo
  • Janvier Muhuza 1 year ago
    I want to learn more experience about leadership of influence





Inyarwanda BACKGROUND