RFL
Kigali

Bigizi Gentil yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Imvugo yiwe’ yahawe n’Imana kuva akiri muto-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/08/2017 7:03
1


Umuhanzi Bigizi Gentil uzwi cyane nka Kipenzi yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya ‘Imvuyo yiwe’ yafatiwe i Gitarama akaba yaratunganyijwe na Producer Karenzo wo muri Embassy studio.



Amashusho y’iyi ndirimbo agiye hanze nyuma y’aho benshi mu bakunzi b’umuziki wa Gospel bahoraga bishyuza Kipenzi kubagezaho aya mashusho nkuko uyu muhanzi yabitangarije Inyarwanda.com. Kipenzi yakomeje avuga ko iyi ndirimbo ye yayikuye mu masezerano, yagize ati: "Nayikuye mu masezerano nahawe n’Imana kuva ndi muto nagiye mbona asohora ibyo nagezeho byinshi nabibwiwe ndi muto."

Nyuma yo gushyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo ‘Imvugo yiwe’, abagize amahirwe yo kuyabona mbere barimo n’abasanzwe ari abahanzi ba Gospel hano mu Rwanda bishimiye cyane uburyo aya mashusho acyeye ndetse indirimbo ikaba arimo n’ubutumwa buhamagarira abantu kwizera Imana kuko imvugo yayo ari yo ngiro. Kipenzi yabwiye Inyarwanda ko amashusho y'iyi ndirimbo yatwaye asaga 300 000Frw.

KipenziKipenziKipenziKipenzi

Bigizi Gentil uzwi nka Kipenzi

REBA HANO VIDEO Y'INDIRIMBO 'IMVUGO YIWE' YA GENTIL BIGIZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Angel6 years ago
    Ahhhh,Amen,mukozi wimana Imana ujye ikumpera umugisha.





Inyarwanda BACKGROUND