Abahanzi bagize itsinda riririmba indirimbo zihimbaza Imana, "Beauty for Ashes, kuri ubu bafite gahunda yo kuzenguruka igihugu cyu Rwanda bamenyekanisha alubumu yabo .
Nk’uko yabitangarije Inyarwanda.com, Kavutse Olivier umuyobozi w’itsinda riririmba indirimbo zihimbaza Imana abenshi bameneyereye mu njyana ya Lock "Beauty for Ashes", ngo bateguye kuzenguruka (Tour) igihugu cy’u Rwanda bamenyekanisha Alubumu yabo nshya basohoye mu mpera z’umwaka ushize wa 2013 bise "The Wonders of The Son".
Kavutse yatubwiyeko ibi bazabikora aho buri cyumweru bazaba bafite igitaramo mu nsengero zitandukanye. Kugeza ubu insengero zimaze kumenyekana ni CCR Gacuriro mu midugudu ya Caisse Sociale, bakazataramirayo kuri iki cyumweru tariki ya 02/02/204 kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba, East Wind Kicukiro bazajyayo ku cyumweru tariki ya 09/02/2014 na New Life Bible Church Kagarama bazajya ku cyumweru tariki ya 16/02/2014.
Muri iyi gahunda yo kuzenguruka u Rwanda bameneyekanisha alubumu yabo, nibarangiza aho hatatu barigupanga kujya kuri Rwanda For Jesus na Zion Temple mu Gatenga, bagakomereza kuri Eglise Vivante Kanogo nyuma bakajya Women Foundation na Assemble de Dieu Kimihurura.
Mukiganiro twagiranye na Kavutse akaba yasoje atubwirako bagiye guhera ibi bitaramo byabo mu mujyi wa Kigali nibura mu mezi abiri bakazaba baririrmbye mu nsengero n’amatorero nibura makumyabiri bakabona gukomereza mu zindi ntara zigize u Rwanda.
Patrick Kanyamibwa
TANGA IGITECYEREZO