Kigali

Beauty For Ashes igiye gukora igitaramo gihenze bwa mbere mu mateka ya muzika nyarwanda

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:19/05/2015 19:10
5


Ku itariki 31 Gicurasi 2015 nibwo itsinda ririmba indirimbo zihimbaza Imana rya Beauty for Ashes rizamurika DVD ‘Hari ayandi mashimwe’, igitaramo kizabera muri Century Cinema iherereye mu muturirwa wa Kigali City Tower. Kwinjira muri iki gitaramo bikazaba ari 30.000 Frw ku muntu umwe.



Igitaramo cyo kumurika iyi DVD igizwe n’indirimbo 10  kikazaba guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice(18h30). Twashatse kumenya impamvu yatumye Beauty For Ashes bahitamo kwishyuza amafaranga angana kuriya ndetse kikaba ari nacyo gitaramo kizaba gihenze kukinjiramo mu mateka ya muzika nyarwanda,inyarwanda.com iganira  na Kavutse Olivier ukuriye iri tsinda. Mu magambo ye Kavutse yagize ati

Aho tuzamurikira iriya DVD ntabwo ari hanini cyane, kuburyo imyanya ibaze. Ntabwo dushaka ko hari abantu bazaza bagasubirayo. Ikindi nakwita impamvu nyamukuru ni uko dushaka guha agaciro ibintu dukora. Umwana aravuka, agakambakamba, akagera igihe agenda ntabwo tuzahora turi hasi kandi nitwe tugomba guha agaciro muzika turirimba.-Olivier Kavutse

Kavutse Olivier, umuyobozi wa Beauty for Ashes

Kavutse yakomeje asobanura ko ubusanzwe ivugabutumwa ryabo barikora mu byiciro 2  , icyo gukusanya amafaranga yo kwifashisha mu bikorwa bya muzika ndetse n’icyo gusakaza ubutumwa bukubiye mu ndirimbo zabo. Yagize ati:

Ivugabutumwa turikora mu buryo 2, ubwa mbere tuba dukusanya amafaranga azadufasha mu gukora muzika, urabizi ko gukora amajwi(audio), amashusho(video) n’ibindi bisaba amafaranga, icyo ninacyo gice tuzamurikamo DVD muri Century cinema. Ikindi gice n’icyo dukora ivugabutumwa tuzenguraka mu matorero anyuranye ndetse n’ibigo by’amashuri tukahakorera ibitaramo ku buntu , aho tuba dusangiza abantu ubutumwa bukubiye mu ndirimbo zacu tuba twakoze dukuye mu bushobozi twakusanyije mu bitaramo tuba twishyuje-Kavutse Olivier

B4A Concert

Igitaramo Beauty for Ashes izakora kizaba aricyo gihenze kuva muzika nyarwanda yabaho

Nyuma yo kumurika DVD ya ‘Hari ayandi mashimwe’, itsinda Beauty for Ashes rirateganya  gukora ibitaramo bizenguruka mu mashuri anyuranye  yo mu mujyi wa Kigali harimo Ishuri rya FAWE, Lycee de Kigali, SOS n’ibindi. Kavutse yadutangarije ko ibi bitaramo n’ibindi bazabikora mu rwego rwo gusoza gahunda batangije yo gushima Imana bise TURASHIMA kandi bakazabikora ku buntu.

Kundwa Doriane, nyampinga w'u Rwanda 2015 ni umwe mu bafashije Itsinda rya Beauty for Ashes mu gikorwa cya Turashima

Abazitabira igitaramo cyo kumurika DVD ya Beauty for Ashes bazabasha no kuyihasanga , ikazaba igura amafaranga ibihumbi icumi (10.000 Frw). Uretse igitaramo iri tsinda rizakora, hazerekanwa amashusho y’iyi DVD ku rukuta runini cyane(Ecran Geant).

Itsinda Beauty for Ashes ryamenyekanye ubwo ryaririmbaga indirimbo 'Suprise(siriprize), 'Yesu niwe super star', 'Turashima' n'izindi zitandukanye. Ni itsinda kandi rizwiho gucuranga umuziki wa Rock ugezweho rihimbaza Imana.

Reba hano indirimbo 'Turashima' Beauty for Ashes iheruka gushyira hanze

RENZAHO Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Peter9 years ago
    Ntandirimbo yanyu nimwe tuzi mwarangiza ngo Entrance 30,000 FRW? niyo bwaba ari ubuntu sinaza rwose!!!
  • MCK9 years ago
    Very very nice...proud of u guys,turabashyigikiye kandi turabakunda.Imana ikomeze ibahe umugisha.
  • Patty9 years ago
    Musengere Igitaramo cyanyu kizitabirwe, nubwo kuri njye bigoye kumva ko muzabona abantu, bisaba amasengesho, Biragoye igitaramo cyanyu ngo kizitabirwe, Inyarwanda izahatugerere iturebere niba hari abantu. Njyewe ntabeshye ubushobozi ntabwo ariko ndabakunda
  • emma9 years ago
    wow!!!!!!!!!!ewana mdabakunze cyane kuko arimwe mubashije gukora icyo abandi bahanzi batinye. kuva nabamenye nimwe group nabonye ikora live music mu rwego rwo hejuru hano mu Rwanda. abavunga ko batabazi ubwo bafite abandi bazi natwe tutazi. haza umwe cg babiri azagenda avuga ko mu buzima bwe yabonye igitaramo. gusa ndabizi neza ko abantu bo bazaza. mumfite equipe nziza ikora umuziki muzima. kdi nzineza ko hari abandi bahanzi mugiye gutuma bazamuka mu mitekerereze yabo.
  • Paul9 years ago
    Yewe.. ababajama ndabemera..ibyo bakora baribizi, 30000FRW barakwiriye!!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND