Kigali

Beauty for Ashes basubiyemo indirimbo ‘Gloria’ mu njyana ya kinyafurika-VIDEO

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:20/12/2016 12:05
0


Harabura icyumweru kimwe ngo hizihizwe umunsi mukuru wa Noheli kubawemera kandi bakawizihiza. Itsinda rya Beauty for Ashes ryamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Gloria’ iririmbye mu njyana nyafurika.



Nyuma y’uko hari hashize igihe itsinda Beauty for Ashes  ridashyira hanze  indirimbo nshya,  kuri ubu bashyize hanze iyo kwifatanya n’abakristu mu kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli. Ni indirimbo ‘Gloria’ isanzwe yifashishwa mu kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli.

Kavutse Olivier ukuriye itsinda rya Beauty for Ashes kuri ubu uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangarije Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo bayiririmbye mu njyana nshya ya ‘African Rock’ aho kuba mu njyana ya Rock gusa basanzwe baririmbamo nyinshi mu ndirimbo zabo. Yavuze ko bayisubiyemo mu rwego rwo kwifatanya n’Abakristu mu kwibuka ivuka rya Yesu/Yezu.

Ati “Dufite ibindi bihangano byinshi tuzashyira hanze mu minsi iri imbere ariko twabaye dusangije abakristu iyi ndirimbo twasubiyemo ngo twifatanye nabo muri iki gihe twibuka ivuka ry’umwami n’umukiza wacu Yesu Kristu.”

Kavutse yongeyeho ko ari indirimbo yo kwifuriza Noheli Nziza Abanyarwanda baba mu Rwanda n’ababa mu mahanga. Yakomeje avuga ko album nshya bari gutegura bazayimurika mu kwezi kwa Nyakanga 2017. Ni album izaba yiganjemo indirimbo ziri mu njyana ya African Rock.

 Beauty for Ashes

Abana

Beauty for Ashes

 Beauty for Ashes

Muri iyi ndirimbo , hari n'igice bageramo bakabyina kinyarwanda

Reba hano amashusho ya 'Gloria' ya Beauty for Ashes 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND