Mu ntangiriro z’uyumwaka wa 2015 nibwo mu bitangazamakuru bitandukanye hasohotse inkuru ivuga ko Apotre Dr Paul Gitwaza uyobora itorero Zion Temple ku isi yaba ajya ikuzimu ndetse ko iwe mu rugo rwe ngo ahafite icyumba kitavogerwa kirimo isanduku yiberamo. Nyuma y’igihe kinini yaranze kugira icyo abitangazaho, ubu yagize icyo abivugaho.
Iyi nkuru yanditswe kuri Apotre Paul Gitwaza umuyobozi wa Zion Temple akaba n’umuyobozi wa PEACE Plan ihuza amadini n’amatorero ya Gikristo yo mu Rwanda, yateje urujijo mu bakristo benshi n’abanyarwanda muri rusange ndetse kugeza n’uyu munsi hari benshi babifashe nk’ukuri ko Gitwaza arara mu isanduku ahanini bitewe no kuba Apotre Gitwaza yaririnze kugira icyo abitangazaho.
Muri iyo nkuru yanditswe kuri Apotre Gitwaza ikababaza abakristo by’umwihariko abo mu itorero Zion Temple yavugaga ko umugore wa Gitwaza, Pastor Angelique Nyinawingeri ngo yaje guhahamuka nyuma yo gusanga umugabo we mu isanduku y’abapfu mu gihe yari amaze kumuherekeza ku kibuga cy’indege agiye hanze mu ivugabutumwa ariko yagera mu rugo yakwinjira mu cyumba yari yaramubujije kujyamo, asangangamo isanduku yayifungura ngo agasangamo umugabo we.
Pastor Angelique Nyinawingeri(ibumoso)umugore wa Apotre Gitwaza byavuzwe ko yahahamutse abonye umugabo we mu isanduku
Iyo nkuru ariko ntiyahawe agaciro n’abakristo batari bacye na cyane ko icyo gihe umugore wa Gitwara atari mu Rwanda ahubwo yabaga muri Amerika. Bakaba barayifashe nk’ikinyoma kigamije guharabika umukozi w’Imana, akaba ari nayo mpamvu Apotre Paul Gitwaza yamaze igihe yaririnze kugira ibyo ayitangazaho haba mu itangazamakuru ndetse no mu bakristo bari batewe urujijo n’iyo nkuru.
Tariki ya 8 Kanama 2015 ubwo yimikaga Apotre Bizimana Abraham n’umugore we Apotre Liliane Mukabadege mu muhango wabereye Kimisagara ku itorero Umusozi w’Ibyiringiro, Apotre Paul Gitwaza yavuze ko mu bwami bw’Imana ariko bimeze ngo ntibashobora gutuka umuvugabutumwa mu gihe Apotre ahari, ati
(Apotre) ni urugi rwo hanze nirwo bakubita kugira ngo bagere ku rugi rw’imbere, ikintu cya mbere kiranga intumwa kurusha ibindi ni imibabaro. Ni ukuri kw’Imana iyaba uyu murimo ari uw’umuntu yihamagaramo mba nareguye nkajya gushaka ubuzima nk'abandi bose.
Apotre Paul Gitwaza ngo ni kenshi yifuje kwegura kubwa Apotre kubera ibimuvugwaho bimusebya
Yakomeje avuga ku nkuru iherutse kumwandikwaho y’uko aba mu isanduku y’abapfu, ashimira Apotre Liliane na Apotre Bizimana bamuzirikanye bakamusengera akaba ari nayo mpamvu yahaswe kubimika ndetse agahamya ko atabimitse yaba ari imbwa. Apotre Gitwaza yavuze ko kumutuka bitamubabaza ahubwo bimushimisha kuko aba yababereye umugisha bamuvuga nabi abana babo bakabaho neza, ibyo kuri we ngo biramushimisha. Apotre Gitwaza yagize ati:
Abantu benshi babeshejweho n’amagambo, bigomba kubaho kuko hari abubaka amazu hari abarihira abana babo amafaranga y’ishuri kubera gusebya abandi kandi nabo Imana ibahe umugisha. Niba rero gutuka Gitwaza byatuma abaho neza nakomeze, tugomba kuba umugisha mu buryo bwose. Niba umuntu kubaho kwe ari ukuntuka, njye sinababara ahubwo ni umugisha. Ndashima Imana ko mu Rwanda hakomeje kuboneka aba Apotres benshi hari abatanze imigongo yabo ngo bayishishure kugira ngo abandi bazayigendeho, uwanjye warashishutse ndetse warakomeretse ariko ndashima Imana ko habonetse abajya mu mugongo wanjye.
Apotre Dr Paul Gitwaza uhamya ko kumutuka ari umugisha,ubwo yimikaga aba ba Apotres yavuze ko atabimitse yaba ari imbwa
Apotre Dr Paul Gitwaza avuga ko akurikije imibabaro n’ibibazo byinshi yahuriye nabyo mu murimo n’umuhamagaro w’Intumwa, ngo abaye ariwe wihamagaye, kuri we yakabaye yareguye akareka kuba Intumwa akajya gushaka ubuzima nk’abandi bose akajya ahantu abantu batamutuka, ariko kuko yahamagawe n’Imana niyo mpamvu ngo akiri mu nshingano.ati “Ugura ishati bati yibye amaturo, wagura urukweto ngo ni amaturo, akantu kose ufite ngo ni amaturo, basi mujye muyaduha ariko mushime Imana”
Apotre Gitwaza ababazwa no kuba akantu kose yiguriye abantu bavuga ko ari amaturo
Apotre Dr Paul Gitwaza agereranya umuhamagaro w’Intumwa mu Rwanda nk’ikibuye kiremereye gikubiswe mu mazi kuko amazi ahita azamuka. Ibyo yabivuze atanga ingero z’ibyagiye bimuvugwaho nyuma yo kuba Intumwa kuko yahaswe ibibazo bitandukanye bamubaza ibyo yadukanye by’Intumwa aho abikuye kuko ngo intumwa bazi ari 12 gusa. Gitwaza ati
Iyo umuntu yirirwa avugwa cyane byaba byiza byaba bibi, biba bigaragara ko hari pression arimo ashyira ku bantu noneho bakazamura amazi. Kuvugwa gutukwa gusebywa n’ibindi ni uko haba hari influence quelque part uba ufite mu mitima y’abantu, hari ibibazo uba wateje abantu cyangwa ibisubizo kuko iyo umuntu yasubijwe arishima, iyo yababajwe araboroga.
Apotre Paul Gitwaza ahamya ko kuba avugwa cyane ari ukubera imbaraga z'ibyo aba yacengeje mu bantu
Apotre Gitwaza avuga ko Imana yashyizeho Guverinoma yo mu ijuru kugira ngo ibashe kuyobora itorero, ikaba igizwe n’imirimo itanu ariyo Intumwa, Umuhanuzi, Umuvugabutumwa, Umushumba n’Umwigisha. Muri iyo Guverinoma, Intumwa ngo niyo ibazwa ibintu byose, akaba ari nayo mpamvu nawe nk’umwe mu ntumwa za mbere zageze mu Rwanda, yatutswe, akavumwa n’ibindi byinshi byagiye bimuca intege.
Apotre Dr Paul Gitwaza ahamya ko kuba Intumwa ari ukwiyemeza gutukwa no kurenganywa
TANGA IGITECYEREZO