Apotre Yoshuwa Masasu Ndagijimana umushumba mukuru w'itorero Evangelical Restoration church ku isi ukunzwe kuvugwaho kuba cyane mu bihe by'amasengesho, kuri ubu agiye kujya asengera mu butayu ijoro ryose dore ko yamaze kubona intwaro izabimufashamo ikabifashamo n'undi mukristo uzabyifuza.
Apotre Yoshuwa Masasu yashyize amahema mu busitani bwahawe inyito y’ubutayu buri i Masoro mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali. Ni ubutayu abakristo ba Restoration church basanzwe basengeramo, bakihererana n'Imana. Gusa amasaha y'ijoro abantu babaga bagiye kuhasengera batahaga bagasubira mu ngo zabo.
Kuri ubu rero Apotre Masasu kimwe n'abandi bakristo be bagiye kujya basengera ijoro ryose muri ubu busitani. Ibi biremezwa n'amahema Apotre Masasu yateye muri ubu butayu bwe buri i Masoro ndetse ayo mahema akaba arimo uburiri aho umuntu wagiye gusengera muri ubwo butayu ashobora kwirambika akanya gato igihe ananiwe.
Apotre Masasu azajya arara muri ubu buriri buri mu butayu bwe
Apotre Masasu yagaragaye aryamye mu ihema rimwe riri aho mu butayu ubwo yatahaga aya mahema. Amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com avuga ko amahema ane ari yo babaye bateye muri ubu butayu, gusa ngo hari andi menshi bazongeramo nyuma. Aya mahema amaze icyumweru kimwe atewe muri ubu butayu bw'i Masoro.
Inyarwanda.com twagerageje kuvugana na Apotre Masasu kuri terefone ye igendanwa kugira ngo tumubaze ibyerekeye aya mahema ari mu butayu bw'i Masoro ndetse n'abemerewe kuyararamo mu gihe bari gukorera amasengesho muri ubu butayu, ntibyadukundira kuko yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko atwaye. Umwe mu bakristo bakomeye muri Restoration church i Masoro yatangarije Inyarwanda.com ko buri mukristo wese yemerewe gusengera muri aya mahema, gusa ngo magingo aya ntabwo abantu baremererwa gusengera muri ubu butayu mu gihe cya cy'ijoro.
Amahema ari mu butayu bw'i Masoro
Ubusanzwe gusengera muri ubu butayu ni ubuntu, gusa bivugwa ko umuntu uhasengeye asabwa gutanga 500Frw y'isuku. Gusengera mu butayu ntibikunze kuvugwaho rumwe n'abakristo hirya no hino ku isi na cyane ko hari abavuga ko aho wasengera hose Imana ikumva, bityo bagashimangira ko nta mpamvu ikwiriye gutuma umuntu ajya gusengera mu butayu. Gusa hari abani bizera ko iyo wihereranye n'Imana ahatari urusaku mugirana ibihe bidasanzwe. Batanga ingero bakavuga ko na Yesu Kristo yajyaga ajya mu butayu ahitaruye abantu akihererana n'Imana. Intara y'Amajyaruguru iherutse guhagarika burundu gusengera mu butayu, mu mazi n'ahandi hantu hose hatari insengero.
Ubu busitani babaye babuteyemo amahema ane
Apotre Masasu mu ihema i Masoro
Pastor Lydia Masasu umugore wa Apotre Masasu ubwo yumvaga uburyohe bwo gusengera mu ihema
Bari mu butayu bw'i Masaro binginga Imana
TANGA IGITECYEREZO