RFL
Kigali

UBUHAMYA: Uko Olivier Kavutse yivuruguse mu biyobyabwenge n’uko yakiriye Yesu (Igice cya 2)

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/06/2016 20:06
1


Mu nkuru y’amateka ya Olivier Kavutse wo muri Beauty For Ashes(B4A) mu gice cyayo cya mbere, twahereye mu bwana bwe, tugeza ku buhamya bwe bw’ukuntu Imana yamurokoye abicanyi ku munota wa nyuma muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Igice cya 2 tugiye kubagezaho uko yaje kujya mu biyobyabwenge n’uko yaje gukizwa.



Kavutse Olivier yanyuze mu buzima bugoye cyane, abaho yigunze kubera Jenoside yamuhekuye abe, nyuma aza kwivuruguta mu byaha byinshi birimo kunywa itabi n’inzoga n’ibindi ariko Imana iza kumugirira neza imuha agakiza, ubu ni umwe mu bamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo.

Mu nkuru iheruka twabonye byinshi byabaye kuri uyu musore mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, tubona ibitangaza yabonye icyo gihe harimo n’icyatumye abwira Imana ko naramuka arokotse agacika kw’icumu azayikorera. Nubwo biba bigoye guhigura umuhigo umuntu agirana n’Imana,Kavutse we yabashije kubisohoza ndetse arakomeje. Mu gice cya kabiri cy’amateka ye tugiye kubagezaho:

-Uko yaje kuba ikirara akirukanwa mu bigo bitanu bya segonderi

-Uko yishoye mu biyobyabwenge,ubwoko bw’ibyo yanywaga

-Uko yararaga mu kabyiniro anywa inzoga bugacya ajya mu rusengero

-Uko yaje gukizwa n’intandaro yabyo

-Uko yaje guhimba indirimbo z’amaganya n'agahinda

-Uko yaje gutangiza itsinda Beauty For Ashes kugeza ubu

Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, Kavutse Olivier avuga ko yari afite umujinya w’abantu bamwiciye. Mu kiganiro kirekire yagiranye na Inyarwanda.com, Kavutse Olivier avuga ko kujya mu biyobyabwenge yabitewe nuko yari yihebye cyane kubera ibyamubayeho. Kujya muri izo ngeso mbi byatumye aba ikirara, ishuri abonyemo umwanya ntarimaremo kabiri,ahandi agiye gusaba ishuri bakarimwima. Yagize ati:

"Nari mfite umujinya w’abantu banyiciye umuryango byongeraho ko nari maze kujya mu bintu by’ibiyobyabwenge,kunywa amatabi n’ibindi byose kubera ko nyine nta muntu nabonaga unyitayeho mu bantu bose bari aho. Uko najyaga mu biyobyabwenge ni nako abantu banyangaga. Nyuma nza gukizwa Yesu."

Kuba ikirara byatumye Kavutse yirukanywa ku bigo birenze bitanu bya Segonderi:

Uyu musore watangiye kujya mu biyobyabwenge ubwo yari ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye,byamuviriyemo kuba ikirara kugeza aho yirukanwa ku bigo birenga bitanu, yagira aho ajya gusaba ishuri bakarimwima kubera uburara bamuziho. Mu ishuri rya Essa Nyarugunga i Kanombe niho yize bwa nyuma ndetse aza no kuhagirira umugisha ahakirira agakiza atangira urugendo rujya mu ijuru.

"Naje gukizwa ari uko maze bari bamaze kunyirukana ku bigo birenze bitanu by’amashuri muri segonderi. Nakijijwe ubwo nigaga mu kigo cya nyuma mu ishuri rya Essa Nyarugunga i Kanombe ahabaga abanyeshuri batsindwaga cyane. Kuberako bari baranyirukanye ku bigo byinshi, nta kindi kigo cyapfaga kunyakira, kereka icyo nicyo cyapfaga kwakira abantu uko kibonye."-Kavutse Olivier

Kuwa 6 yararaga mu kabyiniro, ku cyumweru mu gitondo akajya gusenga

Kavutse avuga ko yageze Essa Nyarugunga, agakomeza kurangwa n’uburara, akajya mu tubyiniro hamwe n’ikigare cy’abo bajyanaga bageze nko ku 10, bakarara babyina ijoro ryose, bagataha mu gitondo. Iyo byabaga ari nko kuwa gatandatu, ngo bararaga mu kabyiniro, mu gitondo cyo ku cyumweru aho kujya kuryama, bakajya aho abandi banyeshuri babaga barimo gusengera mu rusengero rwabaga mu kigo, bakicaramo bakabasakuriza.

Kavutse yakinishije kurya abihagiramo! Uko yaje gukizwa:  

Buri ku cyumweru Kavutse na bagenzi be bagera ku 10 bagenderaga mu kigare kimwe, bajyaga mu rusengero bajyanywe no gusakuriza abarimo gusenga. Umunsi umwe yaje kuririmba indirimbo yo mu gitabo ivuga ngo ‘Mbega Urukundo rw’Imana yacu, ntawarondora,…’ biba imbarutseo kuri we yo gukizwa nyuma y’aho amagambo yayo amucumise mu mutima agahishurirwa byinshi kuri yo.

Kavutse Olivier yagiye mu rusengero yikinira aza kubyungukiramo ahura na Yesu

"Twajyaga mu tubyiniro, nari mfite ikigare cy’abantu bagera nko ku 10 twabaga twaraye tubyina ijoro ryose nko kuwa 6 nijoro tukageza mu gitondo aho kugira ngo tujye kuryama tugahita tujya aho abandi bana basengeraga mu kigo mu rusengero rwabo tukicaramo tukabasakuriza tukabaderanja tukabavugiriza induru ibintu nk’ibyo. Biba akamenyero tubigira umuco kuburyo twabikoraga buri cyumweru."-Kavutse Olivier

Indirimbo ‘Mbega urukundo’  imbarutso yo gukizwa kwe

"(Twabigize umuco) biza kurangira umunsi umwe tariki 2/2/2003, turi ahongaho muri urwo rusengero tukiri kubasakuriza umwana umwe muri abo bari bakijijwe aza kuririmba indirimbo ivuga ngo ‘Mbega urukundo rw’Imana yacu ntawarondora uko rungana rusumba izuba,..’ ni indirimbo yo mu gitabo ngira ngo n’149 hanyuma arimo aririmba iyo ndirimbo ngirango Imana yaje kumfungura mu maso ,impa ihishurirwa rya buri jambo ryose riri muri iyo ndirimbo hanyuma nza kumva buri jambo ryose rifite uburemere buteye ubwoba kuri njyewe."

Yarwanye n’umutima yanga kujya kwatura ibyaha bye imbere y’abantu yabonaga nk’abaturage

"Ariko ubwo ngubwo muri icyo kigo bari banzi nk’umuntu w’umu star,nk’umuntu wiyemera wirata nyine ufite amafaranga ariko w’ikirara mbese murabizi ba bana b’ibirara mu bigo by’amashuri ukuntu baba bameze. Nanjye ariko n’ubwibone bwinshi ndavuga ngo ntabwo najya imbere kwihana ariko nkumva amarira arimo araza ari menshi mu maso ariko nkayarwanya nkavuga ngo ntabwo naririra muri abo bantu b’abaturage. Bikomeza biza, bikomeza biza, ngeze aho ngaho ndahaguruka ndasohoka njya muri ‘ghetto’yanjye ni inzu wakodeshaga hanze y’ishuri waranze kujya kuba mu kigo kubera ko wiyumbaga ko uri umu star nyine. Njyayo, ninjiramo, numva amarira menshi mu mutima wanjye.

Icyandizaga cyane icyo gihe numvaga ineza y’Imana. Imana isa nk’aho iri kunyereka amashusho y’ibihe byose yanyujijemo muri Jenoside, ba bantu bari bampagaze hejuru ku muringoti ntibatubone, ha handi narambuye ibiganza hejuru bagiye kubica ntibabikore,kuri bariyeri yo ku cyuzi cy’i Nyamagana,…Numva ineza y’Imana ni nyinshi ku buzima bwanjye ariko njye nkaba nkomeje nkora ibyaha nyibabaza, so nza kumva ko ngomba kwihana, ndihana ndakizwa imbere y’Imana  njye nayo. Hanyuma ndangije, Imana irambwira ngo niba ukijijwe ndashaka ko uhaguruka ukajya hariya abandi barimo gusengera hanyuma ukazamura ikiganza ukatura ko ukijijwe imbere y’abantu."

‘Wapi ibyo ntabwo nabikora (ntabwo najyayo)’ Ayo ni amagambo Kavutse yasubije Imana icyo gihe

"Ndangije ndavuga nti wapi ibyo ntabwo nabikora ariko ndakomeza ndaburana, nkomeza kuburana n’Imana ariko nshiduka ntangiye kugenda ntazi aho ndimo njya,gusa naje gusanga mpagaze neza neza imbere y’umuryango w’iryo shuri, ngeze aho ngaho aho abana bose bandeba amaso yatukuye, numva ngaruye ubwenge numva umuntu wari urimo kubwiriza avuga ngo nta wundi usigaye(ha handi umuvugabutumwa aba avuga ngo dufunze niba nta wundi wakira Yesu), ndinjira, ngenda nzamuye ikiganza cyanjye numva nta bwoba mfite."

Yarakijijwe n’abandi 7 bari mu kigare cye barakizwa

"Ngeze imbere nzamuye ikiganza, mbona abana bageze muri 7 muri ba bandi twagendanaga bose nabo bazamuye ibiganza mpita niga isomo rivuga ko umuntu hari igihe usanga yarazitiye abantu benshi gukizwa. So twarakijijwe uwo munsi turatura ariko biba amarira abantu bose ntibabyumva, ukuntu ba bana batezaga umutekano mucye, bafungaga inguni, banywaga itabi nibo bakijijwe kandi twese dukirijwe rimwe. Abantu bose birabarenga, batangira kwigaragura hasi."

Hashize isaha habuze umuntu usengera Kavutse na bagenzi be

Kavutse Olivier yagize ati: "Hashize nk’isaha kuko hari habuze udusengera kubera bari barimo kurira imbere y’Imana bayishima, uwari pasiteri wabo arahaguruka aradusengera turatura turakizwa. Twakijijwe ku itariki 2/2/2003."


Kuva Kavutse na bagenzi be bakijijwe,mu byumweru 3 gusa muri iryo shuri ngo hari hamaze gukizwa abana bagera ku 150. Ububyutse bukwira muri icyo kigo, gufunga inguni biragabanyuka, kugeza aho abayobozi bakuru b'ishuri ryabo baje kubashimira ko bakijijwe,imyitwarire mibi y'abanyeshuri igahinduka myiza.

Ese kujya mu biyobyabwenge nta ngaruka byagize ku buzima bwe?

"Ntabwo nigeze mfata ibiyobyabwenge cyane njyewe nagerageje kunywa urumogi ariko nubwo narugeragezaga rwaranyanze, so ntabwo nafashe ibiyobyabwenge bikomeye cyane gusa nanyweye itabi ryinshi, nywa inzoga nyinshi, ibyo ngibyo narabikoze ariko ibindi byo ku rundi rwego ntabwo nabishoboye kubera ko byananiye. Natangiye kunywa itabi n’inzoga ndi mu mwaka wa kabiri segonderi, mbireka ndi mu mwaka wa 6 wa segonderi. Kugeza ubu nta ngaruka nzi byaba byarangizeho nabiretse juste kubera ko nkijijwe nahisemo Yesu ndangije iby’isi nyine ndabireka si uko byari byananiye ahubwo nuko nari nakunze Imana."

Nyuma gato yo gukizwa yakomeje kugendana umujinya w’abamwiciye, atangira kwandika indirimbo z’amaganya

Kavutse avuga ko nubwo yari amaze gukizwa yakomeje kugira wa mutwaro w’imibabaro ye y’umujinya uburakari bw’abamwiciye, abamujugunye n’ibindi bikomere byose yagiye acamo, kuri we akumva ko uko byamera kose azihorera. Nyuma yaho yaje kuvumbura ko afite impano muri we yo kwandika indirimbo. Yaje gutangira kuzandika ariko zikaba zari ize ku giti cye zifite amagambo akarishye cyane y’ubuzima bugoye yagiye acamo. Aduha urugero muri izo ndirimbo ze yagize ati: "Urugero rw’izo ndirimbo wenda imwe nakurobeshaho harimo ivuga ngo ‘Yemwe abanyanga,amakosa mwakoze nuko mwandetse nkamenya Yesu. ’ indirimbo nk’izo ngizo nizo nabaga nifitiye."

Indirimbo ze z’amaganya nizo zatumye akizwa by'ukuri amenekera Imana

Hashize imyaka 2 yaje kwisanga ahantu, afite amahoro yarababariye abantu bose bamuhemukiye. Muri icyo gihe yumvaga ngo niyo yahura n’abantu bamwiciye muri Jenoside yahita ababwira ko abahaye imbabazi. Kavutse yaje kwibaza mu mutima we aho kubabarira kwavuye, nyuma Imana imubwira ko muri zandirimbo ze yandikaga ariho yamukirije. Hano yagize ati (Imana)Irangije irambwira iti “Izo ndirimbo nk’ukuntu zagukijijwe, nanjye ndagutumye ugende uziririmbe uko uzajya uririmba ni ko abandi bantu bazajya bakizwa."

‘Bwira abantu banjye ko mbahaye ikamba ry’ubwiza mu kimbo cy’ivu’: Ubutumwa Imana yahaye Kavutse atangiza Beauty For Ashes

"Niho nabonye mission, niyo mpamvu group yanjye Beauty For Ashes, abantu benshi ntabwo bari bazi aho byaturutse ariko nyine ni ijambo  ryanditse muri Yesaya 61:3  bivuga ngo ‘Nzaguha ikamba ry’ubwiza mu kimbo cy’ivu’ Imana imbwira yuko mu gihe tuzaba turimo kuririmba izo ndirimbo Imana yampaye, izajya itwara ivu ry’abantu  irisimbuze ikamba ry’ubwiza bwayo aho niho Beauty for Ashes byaturutse.


Imana yamuhaye abacuranzi bazaga mu ba mbere mu gihugu

Nashatse kubyihutisha ariko Imana irankaruma,inyigisha kudasiga Imana muri gahunda yanjye, inyigisha kugendera ku isaha yayo. Nyuma narategereje kuva mu 2003 kugeza mu 2010 nibwo Imana yampaye group /Band, baraza, noneho mu buryo butandukanye kandi butangaje ngira ngo amateka ya ‘surprise’ murayazi,Imana impereza abacuranzi beza icyo gihe ngira ngo nibo bari abacuranzi beza mu gihugu dutangirana umurimo dutangira kuzajya turirimba."

Impamvu Kavutse  Olivier na bagenzi be batajya bashamadukira guhatanira ibikombe

Kavutse Olivier avuga ko Imana yamuhamagariye kuvuga ubutumwa bwururutsa imitima y’abantu bihebye, abafite intimba z’ibibazo bitandukanye bityo kuba yajya guhatanira ibikombe mu marushanwa runaka akaba asanga ataribyo yashyira imbere na cyane ko ashimangira ko kuririmba kwabo birenze ibyo bikombe no gushaka amafaranga ahubwo ko bakwiye gutambutsa icyo Imana yabashyize ku mutima. Ashima Imana mu buryo bukomeye kuba aho baririmba hose, abantu babishimira. Yagize ati:

Gusa ikintu gitangaje, ukuntu Imana ari iyo kwizerwa, ibintu byose yari yambwiye buri gihe niyo experience ahantu hose tujya kuririmba. Niyo mpamvu kuririmba kwacu birenze guhatanira ibikombe, gushaka amafaranga, ni mission turiho ni ikintu Imana yadutumye, iyo gisubijwe niho ibyishimo byacu bituruka. Iyo abantu batuzirikanye cyangwa iyo batatuzirikanye ntacyo biba bidutwaye, ni intention zacu, buri gihe iyo tugiye kuri stage tuvuga tuti reka Imana itware ivu ry’abantu cyangwa se imibabaro yabo ibisimbuze ubwiza bwayo.

Ahantu ha mbere twacuranze hari muri Kaminuza i Butare, abantu bari bahari nibo babizi. Icyo gihe byari ibitangaza, byari biteye ubwoba kabisa, abantu bose baduhanurira bavuga ngo Imana iri kumwe namwe igiye kubakoresha ibintu bikomeye bihambaye. Kugeza uyu munsi Imana iri guca inzira mu buryo butandukanye, injyana ahantu henshi ikampuza n’abantu ntashobora no gutekereza kubona.

Beauty For Ashes

Gusohoza ubutumwa bahawe bwo kuvura abantu ibikomere nibyo bashyira imbere kuruta gushimwa n'abantu

Mu nkuru y’amateka ya Kavutse Olivier turi kugera ku musozo, ushobora kwibaza nyuma yo kwakira agakiza no gushora imizi muri Yesu Kristo icyaje gukurikiraho kugeza uyu munsi. Ni mu nkuru y’ubutaha tuzabagezaho mu minsi ibarirwa ku ntoki aho tuzabagezaho inkuru y’uko yahuye n’umukunzi we Amanda Fung umunya Canada bagiye kwambikana impeta muri uku kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka wa 2016 mu muhango uzabera i Gisenyi.

Kavutse

REBA 'TURASHIMA' YA B4A

REBA HANO 'WONDERS OF THE SON' YA BEAUTY FOR ASHES

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • yali 7 years ago
    Urubyiruko rwinshi nuko rubayeho, Imana ishimwe ko wowe wahindutse , keep going we really like your songs , and we wish u a very good wedding and a happy New life you gonna start with Amanda , may God bless you !





Inyarwanda BACKGROUND