Kuri ubu amakuru ari gucicikana cyane ku mbuga nkoranyambaga ari kuvuga ko Theo Bosebabireba yitabye Imana nyuma yo gukubitwa n'agatsiko k'abagizi ba nabi, gusa amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com ni uko aya makuru ari ibihuha bikwirakwiza n'abatifuriza ibyiza uyu muhanzi.
Tariki 28 Mutarama 2018 ni bwo Theo Bosebabireba yakubiswe n’abagizi ba nabi bamukubitira mu gihugu cya Uganda mu mujyi wa Kampala ubwo yari avuye Masanafu i Kampala mu gitaramo yari yatumiwemo. Bivugwa ko yatezwe n'abantu bataramenyekana, bakamukubita bakamwambura terefone ye igendanwa bakamusiga ari intere bazi ko yapfuye.
Theo Bosebabireba yahise ajyanwa mu bitaro by'ahitwa Mukano Arbet muri Kampala, yitabwaho n'abaganga, bamupfuka ibikomere yatewe n'inkoni yakubiswe. Kuri ubu amakuru Inyarwanda ikesha inshuti ze za hafi zirimo n'umurwaje muri Uganda, ni uko Theo Bosebabireba yavanywe mu bitaro, akaba arimo koroherwa aho abasha kuvuga, kurya no kwigenza, usibye gusa ibikomere afite ku mutwe. Ku bijyanye n'aho ari kubarizwa ubu, hagizwe ibanga n'abamurwaje ku mpamvu z'umutekano w'uyu muhanzi na cyane ko abamukubise bataramenyekana.
Theo Bosebabireba yarakubiswe arakomereka bikomeye
Ku bijyanye n'abari kuvuga ko Theo Bosebabireba atigeze akubitwa ahubwo ko ari imitwe, aya makuru yanyomojwe n'abarwaje uyu muhanzi bashimangira ko Theo Bosebabireba afite abanzi benshi harimo n'abo bavuga ko atigeze akubitwa. Amakuru dukesha umuhanzi Aphrodis Byosebirashoboka, inshuti y'akadasohoka ya Theo Bosebabireba yavuze ko Theo Bosebabireba ashobora kuba yarakubiswe n'agatsiko k'abagizi ba nabi ku kagambane k'abahanzi bagenzi be batishimiye iterambere ry'umuziki we dore ko muri iyi minsi Theo Bosebabireba yari amaze kubona umushoramari uzajya umufasha mu muziki we cyane cyane muri Uganda.
Theo Bosebabireba yarakubiswe agirwa intere
Ibi birahura n'ibyo Mushimiyimana Marie Chantal umufasha wa Theo Bosebabireba uba mu Rwanda mu mujyi wa Kigali yatangarije Inyarwanda.com dore ko yavuze ko ibyabaye ku mugabo we Theo Bosebabireba byo gukubitirwa muri Uganda bitamutunguye cyane bitewe nuko ngo hari abantu birirwa bagenda ku mugabo we bashaka kumugirira nabi. Yasabye abakristo gusengera urugo rwabo no kubaba hafi.
Theo Bosebabireba akubiswe nyuma y'iminsi micye itorero rya ADEPR Kicukiro Shell rimuhagaritse rimushinja ibyaha binyuranye aho ryatangaje ko azongera kwemerwa mu itorero namara gusaba imbabazi itorero n'abo yahemukiye. Andi makuru agera ku Inyarwanda.com ni uko Theo Bosebabireba wamaze kuva mu bitaro, hagatize igihinduka ashobora kuza mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2018.
Abavuga ko Theo Bosebabireba atigeze akubitwa bari gufatwa nk'abashinyaguzi
TANGA IGITECYEREZO