RFL
Kigali

Aline Gahongayire n’umugabo we Gahima Gabriel batandukanye mu buryo byemewe n’amategeko ya Leta

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/11/2017 13:30
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2017 ni bwo Aline Gahongayire n’umugabo we Gahima Gabriel batandukanye byemewe n’amategeko nyuma y’iminsi itari micye bari bamaze baburana ku bijyanye na gatanya ku kirego cyatanze na Gahima Gabriel.



Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru rwanzuye ko Gahima Gabriel na Aline Gahongayire batandukana mu buryo bwemewe n’amategeko ya Leta y'u Rwanda. Inyarwanda twavuganye na Aline Gahongayire tumubaza kuri gatanya ye n'umugabo we n'uko yayakiriye, avuga ko ntabyo azi kuko ubwo twavugana ngo yari yibereye ku Ubumwe Grande Hotel. “Nibereye ku Ubumwe Grande House ndi kurya, urwo rukiko uri kumbwira sinzi icyo ruvuze

JPEG - 62.3 kb

Gahongayire witabiriye urubanza ari kumwe n'umugabo we yavuze ko ibya gatanya yahawe ntabyo azi

Urukiko rwanzuye ko Gahima na Gahongayire batandukana mu buryo bwemewe n’amategeko nyuma y’ikirego rwari rwashyikirijwe na Gahima Gabriel wareze Aline Gahongayire amushinja guta urugo. Indi mpamvu yatanzwe n'umucamanza ni uko Gahima na Gahongayire bari bamaze amezi agera kuri 12 batabana nk'umugabo n'umugore ukongeraho no kuba nta mwana ndetse n'umutungo bari bafitanye.

Aline Gahongayire

Gahima na Gahongayire bamaze gutandukana

Tariki 1 Nzeri 2013, ni bwo umuhanzikazi Aline Gahongayire yasabwe anakobwa na Gahima Gabriel, nyuma y'amezi make bakora ubukwe bwo mu rusengero. Aba bombi batandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko nyuma y’igihe kitari gito bari bamaze batabana. Tariki 13 Mutarama 2015 Gabriel Gahima yatangaje ko takiri kumwe n’umugore we Aline Gahongayire, icyo gihe Gahongayire yabyamaganiye kure avuga ko umugabo we ashobora kuba atabitekerejeho neza.Tariki 10/10/2016 Inyarwanda.com twabatangarije inkuru yuko Gahima byavugwaga ko ari mu rukundo na Abizera Paola usanzwe ari umunyeshuri muri kaminuza ya ICK.

Aline Gahongayire

Aline Gahongayire yajyaga asangiza isi uburyo akunda cyane umugabo we

Ubwo aherutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu biterane yari yatumiwemo, Aline Gahongayire yemereye umunyamakuru Eddy Rwema w’Ijwi rya Amerika ko yatandukanye burundu n’umugabo nyuma y’uko bananiranywe. Yakomeje agira ati “Meze neza, ndatuje, ndi umunyamugisha kandi nzi neza ko uwahoze ari umugabo wanjye Gahima Gabriel, azabona undi nanjye nzabona undi turacyari bato”  (….)Ntabwo ndi mubi Imana izampa undi, nzabona undi mugabo ntabwo nzakomeza kubaho gutya. Undi mugabo nzamushaka, ko nkiri muto se!. Nkeneye kubyara, nkeneye kuba nyina w’amahanga, humura undi mugabo nzamushaka, nako ntabwo nzamushaka azanshaka." 

aline

Aline Gahongayire n'umugabo we Gahima bamaze gutandukana

Tariki 26 Ukuboza 2014, bitabiriye ibirori bya Inyarwanda Fans Hangout bari kumwe kandi bishimanye bigaragara

Inshuro nyinshi Gahongayire na Gahima barasohokanaga

REBA HANO UKO BYARI BIMEZE MU BUKWE BWA GAHIMA NA GAHONGAYIRE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND