ADEPR Mbandazi muri Paruwasi ya ADEPR Rusororo yateguye igiterane cy’ivugabutumwa cyatumiwemo korali Shalom y’i Nyarugenge imwe mu zikunzwe cyane mu itorero rya ADEPR. Iki giterane kizatangira tariki 27 Nzeli gisozwe tariki 1 Ukwakira 2017.
Nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Pastor Sibomana Jean Bosco, iki giterane si ubwa mbere kigiye kuba, gusa ni bwo bwa mbere bagitumiyemo amakorali menshi ndetse bakaba bifuza ko byahoraho bakaba banakimenyesha abantu benshi binyuze mu itangazamakuru. Yunzemo ko ari igiterane gisanzwe kiba buri mwaka.
Pastor Sibomana Jean Bosco
Kuri iyi nshuro, iki giterane gifite insanganyamatsiko iboneka muri Zaburi 116:12 ivuga ngo: “Ibyiza Uwiteka yangiriye byose ndamwitura iki?”. Iki giterane kizajya kibera i Rugende ahaparika imodoka ziva muri Tanzaniya. Kizajya kiba buri munsi kuva saa tatu za mugitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Muri iki giterane hazaba hari abakozi b’Imana batandukanye barimo Rev Masumbuko Josue, Ev Pascal Barakagira na Pastor Sibomana Jean Bosco. Amakorali hazaba hari; Korali Isezerano ya ADEPR Kabuga mu mujyi, Salem ya ADEPR Kabuga, Shalom ya ADEPR Nyarugenge Rehoboth ya ADEPR Kabuga Siege, Amani ya ADEPR Kabuga Siege, Integuza ya ADEPR Mbandazi na Bethania ya ADEPR Mbandazi.
Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge itegerejwe kuri ADEPR Mbandazi
Rev Masumbuko Josue wigeze kuba umunyamabanga mukuru wa ADEPR na we azaba ahari
Ev Pascal Barakagira ni umwe mu bavugabutumwa batumiwe
Igiterane cyateguwe na ADEPR Mbandazi
TANGA IGITECYEREZO