Kuri iki cyumweru tariki 31 Gicurasi 2015, nibwo itsinda ririmba muzika ihimbaza Imana rya Beauty for Ashes ryamuritse DVD ya ‘Hari ayandi mashimwe’. Ni igitaramo cyanavugiwemo amateka y’iri tsinda n’intego rifite yo kuzana urubyiruko rwinshi ku Mana, rukava mu biyobyabwenge n’ubusambanyi.
Imurikwa rya ‘Hari ayandi mashimwe’ ryari biteganyijwe ko ribera mu muturirwa wa Kigali City Tower(KCT), guhera I saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba Kwinjira bikaba byari ibihumbi 30.000 Frw kuri buri muntu. Ku isaha ya saa moya zibura iminota mike nibwo abagize itsinda rya Beautiful Ashes batangiye kuririmba mu buryo bwa Accoustic zimwe mu ndirimbo zabo zisanzwe zizwi. Hakurikiyeho umwanya wo kwerekana amashusho ya DVD ’Hari ayandi mashimwe’, ari byo byahawe umwanya munini. Mu gihe kingana n’isaha amashusho y’iyi DVD yerekanirwaga ku rukuta runini cyane , igikorwa cyarangiye ku isaha ya saa mbiri na mirongo itatu n’itanu(20h35).
Beauty for Ashes bahimbaza Imana
Kavutse Olivier niwe wakurikiyeho abanza gusobanura ko amashusho ya DVD’Hari ayandi mashimwe’ bayafatiye mu gitaramo bakoreye muri Christian Life Assembly ku itariki 30 z’Ugushyingo 2014 bafatanyije n’abandi bahanzi baririmba indirimbo zahimbiwe Imana ndetse abashimira by’umwihariko na buri wese wabafashije muri icyo gitaramo. Kavutse yaboneyeho umwanya wo kunyura mu mateka y’itsinda rya Beauty for Ashes. Oliver Kavutse yasobanuye ko iri tsinda ryatangiye nyuma y’uko amaze kwakira agakiza. Gukura nta babyeyi, nibyo byatumye Kavutse akurana umujinya, umushiha,uburakari n’ibindi . Ibi Olivier ngo yabigize nyuma yaho ise umubyara yiciwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, akurikira mama we nawe wapfuye mbere gato y’uko iba. Muri 2003 ubwo yari amaze kwakira agakiza, akemera Yesu nk’umwami n’umukiza we, akira ibikomere, ababarira buri wese, ari nabwo Imana ngo yamuhishuriye ko afite impano yo kwandika.
Yagize ati “ Maze gukizwa mu kwezi kwa Gashyantare 2003, Imana yampishuriye ko mfite impano yo kwandika indirimbo , uko ndushaho kuzandika Imana igenda inkiza ibikomere. Muri uko kwandika nibwo yampishuriye ko uko inkijije ariko izakiza abanyarwanda benshi binyuze mu ndirimbo nandika. Navuga ko Imana yo ubwayo ariyo yatangije itsinda(band) rya Beauty for Ashes.”
Kavutse yavuze ko Patient Bizimana ari umwe mu bahanzi babakiriye bwa mberemu itorero yasengeragamo ku Gisenyi, abaha ikaze mu murimo w’Imana. Yifashishije imibare, Kavutse yerekanye uburyo urubyiruko arirwo rwinshi n’akaga karwugarije harimo ubusambanyi,gucikiriza amashuri, gutwara inda zitateganyijwe ndetse no kuba imbata z’ibiyobyabwenge. Mu ntego bihaye hakaba harimo kugarura urubyiruko rwinshi babibyujije mu ndirimbo zihimbaza Imana, zoroshye kuzifata mu mutwe kandi zikubiyemo ubutumwa bwo kuramya no guhimbaza Imana. Igitaramo cyasojwe iri tsinda risengerwa ngo umurimo wo gutuma benshi bihana , Imana izawubafashemo ndetse n’indi mishanga myinshi bafite.
Bacuranze zimwe mu ndirimbo zabo mbere yo kwerekana amashusho ya 'Hari ayandi mashimwe
Amanda ukunda gufasha Beauty for Ashes
Igitaramo cyabereye muri Salle isanzwe yakira abantu 70 bicaye
Mu nzira igana muri Salle
Amashusho yerekanirwaga ku rukuta runini cyane
Serge Iyamuremye wafashije Beauty for Ashes mu gitaramo cyafatiwemo amashusho ya'Hari ayandi mashimwe' yari yaje no kwifatanya nabo mu imurikwa ryayo
Olivier Kavutse yemeje ko atari kubushake bw'umuntu, Imana ariyo yatumye Beauty for Ashes ibaho
Yifashishije amashusho Olivier Kavutse yerekanye ko urubyiriko arirwo rwinshi mu gihugu
..Uko ari rwinshi niko rwugarijwe n'ubusambanyi, ibiyobyabwenge, gutwara inda zitateganyijwe, gucikiriza amshuri n'ibindi bibi byinshi
Abakozi b'Imana basengeye Beauty for Ashes ngo izakomeze umurego mu murimo w'Imana
Ku muryango niho hacururizwaga DVD za 'Hari ayandi mashimwe'
Igitaramo kirangiye baragura DVD za Baeuty for Ashes
Indirimbo nka 'Suprise(siriprize), 'Yesu niwe super star', 'Turashima' n'izindi zitandukanye nizo zatumye iri tsinda rimenyekana cyane. Ni itsinda kandi rizwiho gucurangana ubuhanga umuziki wa Rock ugezweho rihimbaza Imana.
PHOTO: Moise NIYONZIMA
Reba hano amashusho y'indirimbo turashima baheruka gushyira hanze
TANGA IGITECYEREZO