RFL
Kigali

Umukinnyi wa filime nyarwanda ahamya ko umukobwa wa Bill Gates ari umufana we wemeye no kumufasha

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:17/09/2015 12:41
60


Umukinnyi wa filime nyarwanda uzwi Ngabo Michael ahamya ko amaze igihe aganira n’umukobwa w’umuherwe wa mbere ku isi Bill Gates, ndetse uyu mukobwa we witwa Jennifer Katheline Gates ngo ni umufana we ukunda uko akina filime, akaba yaranamwemereye kuzamufasha akamutera inkunga.



Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Ngabo Mike yashimangiye ko amaze igihe kirekire aganira n’umukobwa w’umunyamerika w’umuherwe wa mbere ku isi; Bill Gates, bakaba baramenyanye biturutse ku mbuga nkoranyambaga, aza gushima uburyo akina amafilime, bakajya baganira kugeza ubwo bagera ku ngingo yo kuba uyu mukobwa yazanamutera inkunga mu mishinga ye yo gukina filime.

Ngabo Michael avuga ko we n'uyu mukobwa w'umuherwe baganira kenshi akaba yaranemeye kumufasha

Ngabo Michael avuga ko we n'uyu mukobwa w'umuherwe baganira kenshi akaba yaranemeye kumufasha

Ngabo Mike ati: “Ubundi ukuntu byagenze, njyewe nkunda gukoresha Instagram cyane. Uriya nawe yabaye umwe mu banflowinga (mu bankurikira) bitewe n’ibintu nkunda gushyiraho, akajya akunda (likes) amafoto yanjye, agashyira n’ama comments (ibitekerezo) ku mafilime mba nashyizeho utu trailor twayo. Biza kurangira musabye ko twajya tuganira... arambwira ngo akoresha Instamessage tujye tuvuganaho...”

Ngabo Jean Micheal asanzwe ari umukinnyi wa filime nyarwanda

Ngabo Jean Micheal asanzwe ari umukinnyi wa filime nyarwanda

Uyu musore avuga ko ngo n’ubwo hari abavuze ko bakundana, we adakundana n’uyu mukobwa wa Bill Gates ariko ngo bafitanye ubucuti bwihariye bujyanye na ‘Business’, akaba aganira nawe kenshi kandi akaba yishimira uburyo amwereka ko amushyigikiye muri sinema akora, n’ubwo batarabasha kubonana amaso ku maso.

mike

mike

mike

mike

Ibi ni bimwe mu byo uyu musore avuga ko yaganiriye n'uyu mukobwa wa Bill Gates

Abajijwe na Inyarwanda.com icyemeza ko uyu bavugana ari we mukobwa wa Bill Gates nyawe kuburyo ataba ari undi muntu umwiyitirira, Ngabo Mike yashimangiye ko yizeye neza ijana ku ijana ko uyu ari we mukobwa wa Bill Gates, ibi akaba abishingira ku mafoto bajya bohererezanya ndetse no mu biganiro bagirana, kandi akaba yarakoze ubushakashatsi mu bandi b’inshuti z’uyu mukobwa agasanga ari we mukobwa nyawe w’umuherwe Bill Gates. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ketia8 years ago
    waaaaaa be blessed my boy ndakwemera k
  • fbi 8 years ago
    fatiraho musore
  • mico8 years ago
    hahahahahahahaaaaaaaaaaaaaaaaaahahahahaha akaga nukwikirigita ugaseka ubaye nkumwe witwa dj skupa wihandagaje ngo rihanna yamusabyeko bakorana indirimbo hahahahaha suko bashaka hit nyabu
  • mtoni8 years ago
    manawe uzanyibuke nugera mubwamibwawe nkunda uko ukina Kandi nkwifuriza guhirwamubyo ukora never give up
  • kamanzi8 years ago
    yampayinka fitiraho wangu umwana akeneye care yimuhe
  • karim8 years ago
    Ariko umuntu nk'uyu wibeshyerayibagiwe ko isi yabaye ntoya ibintu byose abantu basigaye babibona kw'isegonda.. namwe abantu mukoresha instagram mushake uwo mukobwa witwa Jenifercatheline murebe uko byifashe. Umutipe yihimbiye account maze akikirigika agaturika agaseka wenyine. Ikibabaje si icyo,uyu munyamakuru wemeye izi story z'uyu mutipe atabanje gukora investigation ngo yemere ibyo abwirwa maze agahita abisangiza abasomyi, we siyo yayo. Narumiwe
  • nadeja 8 years ago
    waaaaaa that is so greater my boy
  • Didie8 years ago
    yoooooo bro turakwemera ryumwana sha
  • ndangamirwa8 years ago
    nkunda uko ukina flim gusa natwe abanyarwandatubahanze turagukunda micheal nukuri humura imana I zag ukorera ibitangaza Kandi izakwicaranya nabakomeye
  • moi8 years ago
    ariko uyu musore yaba umutesi cg umuswa agakabya koko. ubwo bushakashatsi se yabukoze ate? inshuti ze azizi ate? niki kimubwira ko atari account yamwitiriwe atanayizi? musore rwose ntugakabye aho nkaho social media aribwo uzimenye.
  • ndiya8 years ago
    gusa nge uyumutipe nkunda uko akina tumwifurije umugisha gusa ntazi dudekeje ibindi Bice bya catheline
  • hHAHAHA8 years ago
    sha urimbwambi puuuuuuu urashushanya abanyarwanda
  • 8 years ago
    love don't care about sth where you come from what you do never give up micheal
  • BOSS8 years ago
    HHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHH sha abanyamakuru namwe mujye mukora munatangaze mwatekereje kabisa .........umukobwa w umuherwe wa blgts tuzi ibaze nawe afite aba followers 3 a followinga 0....man reka kuragira abanyarwanda turajijutse uzajye kubeshya inka nyabugogo
  • Lidy8 years ago
    Hahaha, narinzi ko abakobwa aribo bishuka none dore ni umuhungu disi.
  • dada8 years ago
    Hhahah niko musore ubwo koko uriruhiriza iki koko? uwo ni umukinnyi mugenzi wawe w'ino kigali wiyise gutyo. Araje ahubwo akurye cash ngo wabonye Bill Gates. uri umwana mu mutwe kabisa
  • jay8 years ago
    I think its fake. Ni gute daughter wa boss agira aba followers ba3?
  • walter8 years ago
    hahahah. ngo ni umufana we??!! hahahah. ntago twari duherutse kukubona ku nyarwanda mwa. nanjye mbonye strategy. gushakahit.com.
  • moya8 years ago
    ariko mwagiye mubanza mukiyubaha yego uricyamama re ariko sibyo ubwanwa kumuntunkawe numwanda kuko ibyo bi cheve byawe nibyo biko ngoza ugasha ka icya semuhanuka nohasi ngo pooo
  • Juliette 8 years ago
    abantu mukundabyacitse ubwonishyarimwagize ko undimwana bigiyegucamo rata Bonne chance





Inyarwanda BACKGROUND