RFL
Kigali

Umuganwa Sarah uzwi nka Mutoni muri Seburikoko yatunguwe yambikwa impeta n’umukunzi we-AMAFOTO

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:20/03/2017 11:49
3


Umuganwa Sarah ni umwe mu bakinnyi ba filime y’uruhererekane Seburikoko imaze kumenyerwa kuri Televiziyo y’u Rwanda, nyuma yo guhamya no kwemera ko afite umukunzi yamaze kwambikwa impeta.



Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 Werurwe 2017 ubwo yizihizaga isabukuru ye y’amavuko yaje gutungurwa n’ umukunzi we Jimmy amwambika impeta y’urukundo (fiançailles). Aha ni nyuma yaho uyu mukinnyi uzwi ku izina rya Mutoni muri filime y’uruhererekane Seburikoko yari yaremereye Inyarwanda.com ko yamaze kubona umukunzi, nawe mu gihe kidatinze abyemeza amwambika iyi mpeta.

Jimmy atera ivi imbere ya Umuganwa Sarah uzwi nka Mutoni

Umuganwa Sarah wari wateguriwe ibi birori n’uyu mukunzi we yaje kuza kwisanga hagati y’inshuti ze, abo bakinana n’abandi, bamuririmbira bamwifuriza isabukuru nziza y'amavuko. Ibi ntibyaje kurangirira aho kuko abari baziko batunguye Sarah nabo baje gutungurwa na Jimmy ubwo yazaga gutera ivi.

Babanje gukatana umutsima mbere yo kwambikwa Impeta

Mu ijambo rye Jimmy yakomeje gushimira uyu mukobwa no kumurata ibigwi nyuma y'igihe bamaze bakundana, dore ko yahamirije abari aho ko nta wundi mukobwa wigeze amurutira Sarah. Yaboneyaho no kubwira Sara ko amukunda cyane.

Byari ibyishimo bikomeye nyuma yo kwambikwa impeta 

Sarah wari wasazwe n’ibyishimo bivanze n’amarira mu magambo macye yemereye uyu musore ko amukunda cyane ndetse anamushimira ibyo yari amaze kumukorera byose.

Mwanangu Richard, Mucyo Audance , Dj Bob n'abandi bari baje kwifatanya na mugenzi wabo 

Kirenga Saphine aha impano Sarah

Reba Kamwe mu duce twa filime Seburikoko ikinwamo na Sarah







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jeanne7 years ago
    Ariko rwose iki gihungu Mwanangu ni kizaa reba ukuntu kimeze disi uwakinyihera nkatera nanjye ivi ndamukunda uwampa numero ye yab amfashije .sarah felecitation abonye umugabo rwose
  • bb7 years ago
    ko mbona asa nkaho atishimye ..nibite
  • hmmmm7 years ago
    Kombona uyu mukobwa se atishimye raaa aho ni sawa?





Inyarwanda BACKGROUND