RFL
Kigali

Siperansiya yatahuye Sebu. Ese birarangirira he? Ubu ushobora kureba agace ka 31 ka filime Seburikoko kageze kuri Youtube

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:19/06/2017 17:07
0


Hari hashize iminsi filime y’uruhererekane Seburikoko idacishwa ku rubuga rwa Youtube, kuri ubu rero ushobora kureba agace ka 31 k’iyi filime kamaze gushyirwa kuri uru rubuga.



Aka gace gashyashya turasangamo byinshi twari dufitiye amatsiko aho Setako yatangiye kugira inama Rurinda. Ese inama arimo kumugira ziramufasha iki? Turasangamo kandi Siperansiya umaze gutahura Sebu. Ese izi manza zo ziraza gukemuka gute? Ibi n’ibindi bitandukanye nibyo turibusange mu gace ka 31 kamaze kugera hanze, kaje gakurikira agace ka 30 kaherukaga.

Tubibutse ko iyi filime y'uruhererekane ikorwa ikanatunganywa na Afrifame Pictures, ikaba inyuzwa kuri televiziyo y’u Rwanda buri wa Mbere guhera ku isaha ya Saa kumi n'ebyiri n’igice (18h30’), ikongera kunyuzwaho ku wa Kane saa kumi n’ebyiri na mirongo ine nitanu (18h45’) ndetse no ku wa Gatandatu saa sita z’amanywa (12h00’) aho kuri ubu iyi filime nkuko byifuzwaga na benshi isigaye imara iminota mirongo itatu aho kuba cumi n’itanu nk’uko byari bimenyerewe.

Reba hano agace ka 31 ka filime Seburikoko







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND