RFL
Kigali

SEBURIKOKO25: Rukara yajyanywe ku Murenge, Rulinda acira bugufi Esiteri, Sebu ataha iwe yirwaje bikomeye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/03/2017 11:11
2


Muri filime y'uruhererekane Seburikoko mu gice cyayo gishya cya 25 cyageze hanze, tubonamo Rukara afatwa n’abaturage bari barangajwe imbere n’ubuyobozi bw’umudugudu, arondora ibyo yibye byose, abaturage bashaka kwihanira, ariko nyuma hafatwa umwanzuro wo kumujyana ku Murenge akaryozwa ibyo yibye.



Hagaragaramo kandi Rulinda acira bugufi Esiteri bakiyemeza kubana mu mahoro nyuma y’igihe kitari gito urugo rwabo ruhoramo intambara ikururwa na Rulinda uhoza ku nkeke umugore we. Rulinda avuga ko kugira ngo amahoro atahe mu rugo rwe ari uko umugore we Esiteri yamubyarira umwana w’umuhungu kuko ngo kuba nta muhungu bafitanye ari yo ntandaro y'ibyo amukorera byose kuko ngo aba yumva nta mwana w'umuhungu afite wo kuzaraga imitungo ye.

SEBU na we umaze icyumweru cyose yarinjiye Mukamana mu gihe yari yabwiye umugore we Siperansiya ko agiye i Kigali gusura umukobwa wabo Mutoni urembeye CHUK nyuma y'impanuka yakoze, tumubona muri iki gice atahuka mu rugo rwe, akagenda yirwaje bikomeye aho aba ashaka ko Siperansiya amugirira imbabazi akaba yamuha amafaranga yo kujya kwivuza, ubundi akayajyana mu kabari.

REBA HANO IGICE CYA 25 CYA FILIME SEBURIKOKO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    gghg
  • patricia7 years ago
    ahaseburikokosekondebayijyizekagarara arikomwagiyemushyirahona game nibamwabishobora





Inyarwanda BACKGROUND