RFL
Kigali

Nyuma yo gukundanira muri filime El Diablo, Jencarlos Canela (Diablo) na Gaby Espino (Manuela) bamaze gutandukana

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:27/08/2014 9:16
8


Jencarlos Canela na Gaby Espino bahuriye muri filime El Diablo aho Canela yakinaga yitwa Angel Salvador bahimbaga Diablo naho Gaby Espino yitwa Manuela Davila baza guhuzwa n’urubanza rwa Diablo maze barakundana muri filime, ariko urukundo bakundanye ruza gukomereza no mu buzima busanzwe.




Urukundo rwabo ntirwarangiriye muri filime gusa, ahubwo rwakomereje no hanze yayo, maze bahera aho bakundana ndetse babana nk’umugore n’umugabo kuva mu mwaka wa 2011 ariko nyuma y’igihe kigera ku myaka 3 baban nk’umugore n’umugabo ndetse bakaba bari bafitanye umwana, bamaze gutangaza ko iby’urukundo rwabo babihagaritse, bakaba batandukanye ku mugaragaro.

Jencarlos Canela na Gaby Espino, nyuma yo gukundanira muri filime bagakomereza no mu buzima busanzwe, ibyabo byarangiye.

Mu itangazo aba bombi bashyizeho umukono bakarinyuza kuri Twitter, twe tukaba turikesha ikinyamakuru Latin times, bemeje ko batandukanye koko ariko bakaba bavuga ko batatandukanye nk’abanzi, ahubwo bazaguma ari inshuti magara, kuko bafite byinshi bibahuza harimo umwana bafitanye.

Muri iri tangazo bagiraga bati: “ku binyamakuru byose ndetse no ku bantu bose muri rusange, bitewe n’urukundo dukunda abafana bacu aho bari hirya no hino ku isi, turashaka kubamenyesha ko mu gihe gito gishize, twicaye tugatekereza guhagarika umubano wacu, mu buryo bwiza ndetse no mu cyubahiro umuryango wacu ukwiye. Niyo mpamvu, kubera urukundo dufitanye dusaba ibinyamakuru n’abakunzi bacu muri rusange ubufasha, ndetse no gukoresha aya makuru uko bikwiye.”

Abakunzi ba filime El Diablo ntibazibagirwa ibihe byiza bagiranye na Manuela na Diablo

Gaby Espino w’imyaka 36 na Jencarlos Canela w’imyaka 26 y’amavuko, batangiye gukundana ubwo bakinanaga muri filime El Diablo, nyuma y’uko bitewe n’urukundo bagaragaje muri iyi filime rwatumye Espino atandukana n’umugabo we Cristobal Lander bari bamaranye imyaka 4 nawe akaba ari umukinnyi wa filime uzwi muri filime nka Daniela yitwa Santiago Rodriguez, bikaba byaravugwaga ko batanyijwe no gufuha kwa Lander bitewe n’ibyo yabonaga umugore we akorana na Diablo muri iyi filime.

 

Umwana wabo Nickolas Canela Espino yakiriwe neza ku isi, ndetse ashyirwa ku gifuniko cy'ikinyamakuru gikomeye cya People Mag. Uyu mwana kandi akaba yarabyawe muri batisimu n'umuraperi Pitbul.

Espino na Canela batangaje kandi, muri iri tangazo ko ugutandukana kwabo ntamuntu n’umwe wo hanze wabigizemo uruhare, ko ari icyemezo bicaye bigaho bafatira hamwe. Aha bagize bati: “iki ni igika cy’ubuzima bwacu dusoje ntamuntu n’umwe wo hanze ubigizemo uruhare. Ntabwo dutandukanye, kuko iyo bijemo umuryango iryo jambo ‘gutandukana’ ntiribaho. Duhisemo gusa kuba inshuti magara, tugakomeza ubuzima. Tukaba twifuza gufatira kuri aya mahirwe tubonye, tumenyesha itangazamakuru ko uretse iri tangazo, nta kindi gihe iki kibazo tuzongera kukivugaho.”

IYI NDIRIMBO YIBUTSA BENSHI IBIHE BAGIRIYE MURI FILIME EL DIABLO:


Iri tangazo ryashyizweho umukono na Gaby Espino na Jencarlos Canela, batandukanye nyuma y’imyaka hafi 4 babana nk’umugore n’umugabo bakaba bari bafitanye umwana umwe witwa Nickolas Canela Espino ufite imyaka 2 y’amavuko.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • chania9 years ago
    birambabaj cyane kubona batandukanye , ariko nasaba daniella asubirane na santiago
  • Bilius Nigga9 years ago
    Ntamuntu bitobabaza kabsa kubona urukundo rwabo ruhagaze, Daniella bizamuvuna kugira asabe imbabazi Santiago.
  • 9 years ago
    nubundi nabangaga kubi
  • Fabiola9 years ago
    yooooo birambabaje cyane.none c ubu Manuella arasubirana nuriya mutipe koko?ndababaye cyane
  • Fabiola9 years ago
    yooooo birambabaje cyane.none c ubu Manuella arasubirana nuriya mutipe koko?ndababaye cyane
  • Fabiola9 years ago
    yooooo birambabaje cyane.none c ubu Manuella arasubirana nuriya mutipe koko?ndababaye cyane
  • ornelldarlie9 years ago
    ndababaye cane?canela na espino yar couple nzinza cane,wogira ni couple ivuye au ciel? en plus yo kuba beza, bafise uru bebe rwiza. na santiago na daniella baraberanye cane.no basaba bose ko bojanana uko, si non ils vont regreter
  • Denyse Rita8 years ago
    Iyi film ndayemera mundangire who nayikura





Inyarwanda BACKGROUND