Kigali

Nyuma yo guhimba filime Intare y’ingore igakundwa cyane, Apollinaire ari gukora indi yemeza ko izayiruta – AMAFOTO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:20/08/2015 14:21
2


Filime ‘Intare y’ingore’ ni imwe muri filime zakunzwe cyane hano mu Rwanda kuva ku gice cya mbere kugeza ku gice cyayo cya 9 ari nacyo cya nyuma.



Inkuru y’iyi filime ‘Intare y’ingore’ ivuga ku makimbirane yo mu miryango by’umwihariko urwango rukunze kugaragara hagati y’umwana na mukase ikaba yarahimbwe na Ingabire Apollinaire wemeza ko iyi filime yakozwe na Hitimana Emmanuel ayikunda cyane kuko yamugejeje kuri byinshi, harimo n’izina yamuhaye.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, ubwo yamubazaga icyo gukundwa kwa filime Intare y’ingore byamugejejeho nk’umuhimbyi w’inkuru yayo, Apollinaire yagize ati, “mu by’ukuri iriya filime ndayikunda. Ndayikunda cyane. Yatumye nubaka izina ryanjye, yaramenyekanishije. Mbese yavanye ku rwego nari ndiho ingeza ku rwego rufatika, nanjye ndabyiyumvamo ko urwego nari ndiho mbere y’uko nyikora atari rwo ndiho ubu.”

Apollinaire ubwo yafataga igikombe cyahawe filime ifite inkuru nziza: Intare y'ingore

Apollinaire avuga ko ubusanzwe yandikaga inkuru akaziha abandi bakazikorera, ariko kuri ubu bikaba nawe akaba yaratangiye kujya yikorera inkuru ze, aho ari gukora filime ‘GIRAMATA’ yemeza ko ishobora kuzarenga urwego filime Intare y’ingore yagezeho mu gukundwa no gutanga ubutumwa muri rubanda, bitewe n’inkuru yayo.

Iyi filime ivuga inkuru y’umukobwa GIRAMATA uba afite ubumuga bwo kugenda. Ubu bumuga bwe ariko, ntibumubuza kubengukwa n’umusore Jacques ndetse nawe akamukunda, n’ubwo imiryango y’aba bombi iba itabyifuza: ku ruhande rw’umuryango wa Jack barwanya ko umusore wabo yakundana n’umukobwa ufite ubumuga, naho umuryango wa Giramata wo ukarwanya uru rukundo bitewe n’ipfunwe baterwa n’uko umukobwa wabo afite ubu bumuga.

Mutoni Assia nka Giramata, umukobwa uba afite ubumuga bwo kugenda

Emmanuel Ndizeye ukina ari Jacques, umusore ubenguka Giramata

Iyi filime igaragaramo abakinnyi hafi y’abakinnye muri filime Intare y’ingore, aho Umutoni Assia uzwi nka Rosine muri filime Intare y’ingore akina ariwe GIRAMATA, Emmanuel NDIZEYE benshi bita Manu uzwi muri filime IGIKOMERE akazakina ari Jacques, hakaba harimo abandi bakinnyi nka Uwamahoro Antoinette wamenyekanye nka Intare y’ingore, Fabiola Mukasekuru, n’abandi.

Apollinaire avuga ko iyi filime yayihimbye mu rwego rwo guhindura imyumvire ku buryo umuryango nyarwanda ufata abantu bafite ubumuga, aho abenshi bababona nk’abadafite akamaro mu muryango, ndetse bagafatwa nk’ibicibwa bidakwiye ibyiza nk’urukundo n’ibindi.

Kugeza ubu, iyi filime iri mu isozwa ry’ifatwa ry’amashusho bikaba biteganyijwe ko izagera hanze mu mpera z’ukwezi kwa 9 nk’uko Apollinaire yakomeje abitangaza.

ANDI MAFOTO Y'IBIZAGARAGARA MURI IYI FILIME:

Uwamahoro Antoinette nawe azagaruka muri iyi nyuma yo kuba intare y'ingore

Mutoni Assia niwe uzakina ari Giramata, umukobwa ufite ubumuga bwo kugenda

Cecile usanzwe akina muri filime zinyuranye nka Intare y'ingore aho aba ari mama wa Rosine, azongera gukina ari nyina wa Giramata






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • aniparfait9 years ago
    uyu mugabo ni umuhanga pe!!!! Ese umuntu yabasha kubona ibice bya INTARE Y'INGORE online? mumfashe mumbwire uko nabigenza!!!
  • Samuel6 years ago
    How can we get this in America



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND