Kigali

Niyitegeka Gratien (SEBURIKOKO) yasinye amasezerano na BBOXX Rwanda yo kuyibera Ambasaderi

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:16/06/2017 7:46
2


BBOXX Rwanda ni ikigo cy’ubucuruzi bugendanye n’ibikoresho bikoreshwa n’imirasire y’izuba nk’amaradiyo, Televiziyo, amatara, Paneaux solaire n'ibindi. Iki kigo kikaba cyasinyanye amasezerano na Niyitegeka Gratien (Seburikoko) yo kuyibera ambasaderi.



Niyitegeka Gratien umaze gusinya aya masezerano azakorana na BBOXX mu gihe kingana n’umwaka aho aya masezerano ashobora kuzongezwa bitewe n’ubwumvikane bazongera kugirana nyuma y’aya masezerano. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Niyitegeka Gratien yadutangarije ko yashimishijwe cyane n'aya masezerano yasinye.

Gratien ashyira umukono ku masezerano y'umwaka

Nkuko iki kigo kibitangaza bahisemo Niyitegeka Gratien kuko ari umwe mu bantu bamaze kumenyekana cyane muri filime nyarwanda kandi zibanda mu cyaro ari naho hari isoko rinini ry’ibyo bikoresho, akaba ari nayo mpamvu bifuje gukorana nawe nk’umuntu ushobora kumenyekanisha BBOXX ku buryo bwiza. 

Gratien n'umuyobozi wa BBOXX Monica Keza Katumwine berekana ko bamaze gusinya kumugaragaro

Twabibutsako Gratien Niyitegeka wasinye amasezerano yo kuba Brand Ambassador ari umwe mu bakinnyi ba filime SEBURIKOKO ikunzwe n’umubare munini w'abakunzi ba filime nyarwanda aho akina yitwa Seburikoko. Uretse kandi kuba umukinnyi wa filime ni n'umwe mu bahanzi bakora imivugo, indirimbo, umusizi, umusangizajambo (Mc),umubarankuru (Storyteller) akagira n’umwihariko wo gukina ikinamico ari umwe (One man show theatre) n’ibindi. Si ibyo gusa kuko uyu mugabo ari n’umwe mu bakinnyi b’Ikinamico aho akina mu itorero Indamutsa za RBA,Urunana n’Umurage ya UMC n’izindi.

Twasoza tubibutsako Niyitegeka Gratien ari umwe mu bakinnyi ba filime bari mu marushanwa yo guhatanira igihembo cy’umukinnyi ukunzwe cyane mu Rwanda ndetse umuntu akaba atabura kuvuga ko ariwe kugeza ubu urimo gukundwa n’abaturage benshi aho bagiye baca biyamamaza mu duce dutandukanye tw’igihugu.

Niyitegeka Gratien asobanura uko yakiriye aya masezerano yahawe

IKIGANIRO NA NIYITEGEKA GRATIEN NYUMA YO GUSINYA AMASEZERANO YO KUBA AMBASADERI WA BBOXX 


AMAFOTO &VIDEO: Ashimwe Shane-Inyarwanda Ltd






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cashier7 years ago
    wawu!!!!!!nishimiye kongera kubona Keza,Monique waduhuguraga neza ugikora muri BPR.turacyagukunda.
  • songa7 years ago
    Umuhazi ukora imivugo, indirimbo, umusizi, umusangizajambo (Mc),umubarankuru (Storyteller) akagira n’umwihariko wo gukina ikinamico ari umwe (One man show theatre) n’ibindi. Si ibyo gusa kuko uyu mugabo ari n’umwe mu bakinnyi b’Ikinamico aho akina mu itorero Indamutsa za RBA,Urunana n’Umurage ya UMC n’izindi. Ntabwo bihagije impano iri muri Gratien irenze kure ibyo mutekereza! ndahamya ko ataragera ku nzozi ze pe haba nagato !!!!! keep it up SEBU uzagera kure!!!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND