RFL
Kigali

Ku myaka 12 gusa Ingabire Esther yabashije guhimba filime yamamaye mu Rwanda

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:9/07/2016 20:26
9


Guhimba filime ni kimwe mu bintu bisaba ubuhanga ndetse no gutekereza cyane ku buryo winjira mu buzima bwose wifuza kuvugaho. Biratangaje rero kubona umwana w’imyaka 12 ahimba filime igakorwa ndetse ikanakundwa.



Filime Catherine n’imwe mu mafilime nyarwanda yakorewe muri Agape House Film. Iyi filime yagize ibice 4 yagaragayemo bamwe mu bakinnyi bakomeye nka Didier kamanzi, Uwamwezi Nadege, Irunga Longin, Mazimpaka Jones Kennedy, n’abandi.

Iyi filime n’ubwo bitapfa gukekwa na benshi ariko ni igitekerezo cyaturutse kandi gihimbwa n’umwana w’umukobwa w’imyaka 12 gusa.

Aganira na Inyarwanda.com yagize ati,” Maze gukina filime nyinshi harimo Amarira y’urukundo, bazirunge, Catherine n’izindi. Ubu mfite imyaka 14 natangiye gukina filime mfite imyaka 8."

Ingabire Esther wahimbye inkuru yavuyemo filime Catherine

Yemeza ko mama we ariwe wamwinjije mu mwuga wo gukina filime ndetse kugeza ubu akaba yumva abikunze cyane ku buryo yumva yifuza no kugera ku rwego rwo hejuru.

Naho uko yatangiye guhimba iyi nkuru yahimbye afite imyaka 12, yagize ati ” Njye numvise nanjye nshaka kuba nagira filime yanjye, nagiye mbitekereza ho maze numva igitekerezo kiraje ndangije nkajya mbyandika mu gakayi maze mama aza kumfasha kubyandika muri Script (igitabo cyabigenewe)”

Uwimana Apoline umubyeyi wa Ingabire Esther nawe n'umukinnyi wa Filime

Esther ni umwana wa Uwimana Apoline usanzwe wandika filime akazikina akanaziyobora, uyu mwana watangiye gukina akiri muto twamubibutsa muri filime Amarira y’urukundo yakinnyemo ari umwana bavugaga ko ari Uwamanzi yoroherejwe na nyina ngo ashake uko atanya Fabiola na manzi, abakunzi ba filime bamwibuka cyane muri iyo Filime ashyira amabuye mu biryo cyangwa umunyu mwinshi.

Reba hano incamake ya filime Catherine







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • me8 years ago
    nuko rero nyoko akaba arakwamamaje hhhhhhhhhhhh muransetsa cyane rwoseeeeeeeeee
  • intwarane pauline8 years ago
    perfect arko si igitangaza wenda kuo maman azikina yaramwigishije
  • umuhumurizwa leah8 years ago
    Esther numwana wumuhanga ndishimye kuba ibyonacyekaga aribyo uwomubyeyi n mama we? biranshimishij cyn nakomereze aho imana umuhe umugisha we numuryango we thc
  • h8 years ago
    Amuteje ba basore bo muri entertainment
  • Joshua8 years ago
    Wagirango natamwamamaza akwamamaze se? Ariko abantu n'ishyari muzageza he koko?
  • 8 years ago
    ariko mwabaye mute ?? nawe uwawe azakwamamaze turebe ko wamamara!!!!!! uyu mwana esther umuntu wese ukurikiranira hafi ibya cinema nyarwanda abona ubuhanga bwe ,naho wewe ugendera mu kigare rekeraho. rata courage mwana muto uzagera kure
  • 8 years ago
    biremewe kbs
  • Knowless Butera8 years ago
    Sha nge se ni Clement wanyamamaje hhhmm!!!
  • 7 years ago
    Nanjye nshaka kwifatanya nawe mumwuga wo guteza cinema nyarwanda murakoze





Inyarwanda BACKGROUND