RFL
Kigali

Kristen Stewart ababajwe no kuba abagore bataragira ijambo muri sinema

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:30/04/2015 13:59
0


Kristen Stewart ni umwe mu bakinnyikazi ba filime bakomeye ku isi, nyuma yo kumenyekana muri filime za The Twilight. Kuri we ababajwe no kuba abagore bagihezwa inyuma mu ruganda rwa sinema I Hollywood kimwe n’ahandi hose ku isi.



Ni mu kiganiro yagiranye na Harper Bazaar dukesha The Guardian, aho Kristen avuga ko kuva sinema yabaho yabaye nk’umurimo w’abagabo bikaba byaragiye bituma igitsinagore gisa n’igihejwe, ndetse bikaba bisaba kugira ngo umugore ushaka kuzamuka muri sinema akorane ingufu zirenze n’iz’abagabo bakoresha ibintu yita ko ari akarengane gashingiye ku gitsina.

Kristen

Kristen Stewart w’imyaka 25 y’amavuko wamenyekanye cyane nka Bella Swan muri filime za Twilight yagize icyo avuga kandi ku bikorwa by’urukundo (kuryamana) akorana n’umukinnyi bakinana muri izi filime Robert Pattison wigeze no kuba umukunzi we mu buzima busanzwe bakaba baratandukanye, akaba avuga ko biri mu bintu yanze mu buzima bwe.

Stewart yagize ati: “ndabyanga, ndabyanga cyane. Birambangamira mu buryo utakumva. Muri Twilight twagombaga kuryamana cyane igihe cyose, byasaga nk’iby’ubunyamaswa kurusha uko wabyizera. Twahoraga twibaza uburyo tuba muri ibyo bintu. Byari agahinda gusa.”

Kristen Stewart na Robert Pattison bakinana muri Twillight bakaba baranakundanye igihe kinini

Stewart kandi avuga ko atishimira kugaragaza ibice by’ibanga by’umubiri we muri filime, nk’amabere aho avuga ko yibaza ababikora impamvu mu by’ukuri babikora.

Stewart kandi avuga ko yanga cyane kuba ari icyamamare, aho ndetse mu minsi ishize yatangaje ko imishinga afite ni irangira azahita afata akaruhuko mu gukina filime kugira ngo arebe ko yaba agiye kure y’ubwamamare, aho avuga ko kubera ko yatangiye gukina akiri muto bitamuhaye amahirwe yo kubyaza umusaruro izindi mpano yaba afite bityo akaba agiye kuba ahagaritse gukina akajya kuyobora filime ndetse no mu busizi.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND