RFL
Kigali

Filime 5 z’abanyarwanda mu iserukiramuco rya FESTICAB mu Burundi

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:17/04/2015 13:32
0


Iserukiramuco mpuzamahanga rya filime mu Burundi (FESTICAB) ni rimwe mu maserukiramuco akomeye muri aka karere ka Afurika y’uburasirazuba ndetse no mu biyaga bigari rikaba rigiye kuba ku nshuro ya 7 kuva tariki 24 kugeza 30 Mata.



Muri filime 83 zatoranyijwe hirya no hino ku isi zizitabira iri serukiramuco, abanyarwanda 5 nibo bafitemo filime mu bice binyuranye, ariko igice gikuru cy’iri serukiramuco aricyo gice cya filime mpuzamahanga (International competition) nta filime y’umunyarwanda irimo haba mu kiciro cya filime ndende, ingufi cyangwa filime-mpamo.

Festicab

Ku ikubitiro filime ya mbere y’umunyarwanda igaragara muri iri serukiramuco ni filime “Crossing Lines” ya Karemangingo Ishimwe Samuel ihatana mu kiciro cya filime ndende muri Afurika y’uburasirazuba, aho buri gihugu gihagarariwe.

Mu kiciro cya filime ngufi, filime 2 z’abanyarwanda arizo “Forbidden Talk” ya Odile Uwimbabazi, ndetse na “Dark Days” ya Kayambi Musafiri nizo zatowe guhatana muri iki kiciro aho zizahatana na filime zo mu bindi bihugu byo muri aka karere.

Mu kiciro cya filime-mpamo, nanone hagarutsemo filime z’abanyarwanda 2 arizo “My Shades” yakozwe na Liane Mutaganzwa wari usanzwe azwi nk’umukinnyi wa filime, ndetse na filime “The Other Side of The Street” ya Niyoyita Roger, uyu we akaba ari ku nshuro ya 2 yitabiriye iri serukiramuco nyuma y’uko umwaka ushize filime ye ngufi “Mutoni” yari iri yo.

Biteganyijwe ko iri serukiramuco ritangizwa tariki 24 rikarangira tariki 30 Mata uyu mwaka mu gihugu cy’u Burundi, filime zitabiriye iri serukiramuco zikaba ari izigendanye n’insanganyamatsiko yaryo y’uyu mwaka ariyo “Sinema, n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu” tugenekereje mu Kinyarwanda. KANDA HANO UREBE URUTONDE RWA FILIME ZOSE ZATORANYIJWE.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND