RFL
Kigali

Bamwe mu bakinnyi ba Filime batumiwe i Rubavu batungurwa no kwakirwa n’intebe

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:27/09/2016 11:12
2


Tariki 25 Nzeli 2016 nibwo mu ntara y’i Burengerazuba mu karere ka Rubavu hari hateguwe kumurikira mu ruhame Filime (Screening) yakozwe n’ikigo gikorera Filime muri aka karere. Iki gikorwa cyo kumurikira filime abaturage bo muri Rubavu iyi filime cyari cyatumiwemo bamwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe i Rubavu.



Nkuko byari byateguwe byanatangajwe, hari hitezwe ko mu karere ka Rubavu hari bubere igikorwa cyo kumurikira filime yahakorewe yitwa ”Kuki ari njye “ aho bari bateguye iki gikorwa ku buryo burenze ubusanzwe bukoreshwa dore ko byanagaragaraga ko uko bari biteguye bari banifitiye icyizere kinshi cyo kuza kwakira abantu batagira ingano, bitewe n’inzu mberabyombi yari yateguwe n’intebe zitagira ingano zari zateguriwe abo bateganyaga ko baza kwihera ijisho iyo filime yari bwerekanwe.

Umuhanzi Mico The Best umwe mu bari bagiye kwihera Ijisho iyi Filime

Iki kigo cyari cyateguye iki gikorwa cyari cyatumije bamwe mu bakinnyi ba Filime bakomeye kandi bakunzwe hano mu Rwanda, ndetse bitabira n’ubutumire bw’aba bagenzi babo bakorera filime muri Rubavu. Ariko aba bakinnyi bari biteguye guhura n’imbaga y’abakunzi babo benshi muri Rubavu baje gutungurwa no gusanga intebe zibahamagara muri iki cyumba cyari kwerekanirwamo iyi filime.

Bamwe mu bakora Sinema n'abakina filime bigiriye ku mazi bategereje ko baza guhamagarwa

Aba bakinnyi bari bategujwe ko ibi birori biri butangire ku isaha ya Saa Saba z’amaywa (13h:00’) baje kwitegura ndetse bategereza ko baza guhamagarwa, babwirwa ko bagomba kuza gusa byaje kugera ku isaha ya Saa mbiri z’ ijoro nta we urabahamagara. Nibwo baje gufata icyemezo biyemeza kujya kuri Salle y’Urubyiruko rwa Rubavu ahazwi nka Centre Culturel dore ko ariho byari kubera. Bakihagera muri ayo masaha batunguwe no kuza kuhasanga urwererane rw’intebe n’ababitegura gusa kuko nta n’inyoni itamba yari yitabiriye iki gikorwa.

Ibi byatumye aba bakinnyi baganira n’aba bari bateguye iki gikorwa, bafata umwanzuro wo kuberaka iyo filime, kugira ngo banabagire n’inama ku gikorwa cya Filime bari bakoze. Aba bakinnyi barayirebye ndetse babasha no kubagira inama y'ibyo bakagombye guhindura muri ibi bikorwa byabo.

Tuganira na Issa Uzabakiriho ari we muyobozi w’iki kigo gikora filime kitwa Intambwe Rwanda Films yagize ati” Twari twateguye Plan A na B, twifuzaga aba banyakigali ngo babe bareba kuri iyi filime babe batugira inama.Twifuza no kuba twayereka n’abaturage bari kumwe n’aba bakinnyi bakunzwe ariko byo ntibyakunze twahisemo kuyereka aba bakinnyi gusa, kuko nabyo tubona ari inyugu kuri twe hano twungukiyemo byinshi.”

Mutoni Assia, Ndayizeye Emmanuel bamwe mu bakinnyi bazwi bari batumiwe muri iki gikorwa

Naho tumubajije ku cyo abona cyaba cyatumye abaturage bataza kureba iyi filime asanga ari ukubera ubumenyi buke bari bafite muri uyu mwuga ariko ubu bakaba batangiye gusobanukirwa n’uko bategura ibi bikorwa babikesha inama z’aba bakinnyi babagiriye. Uyu muyobozi w’iki kigo asanga kutamamaza iki gikorwa ari kimwe mu byatumye abaturage batitabira iri murika. ati

Icyatumye Plan B idakunda ni ukubera havutse ikibazo mu kwamamaza ngo abantu bamenyeshwe icyo gikorwa, ikindi tubona cyabiteye n’ikibazo cy’abantu bo muri Rubavu kubera twavuze amafaranga ntibyari koroha kandi usanga badakunze no kwitabira ibirori cyane.”

Uyu muyobozi asanga atakwicuza ibyababayeho ahubwo yishimira ko bakuyemo isomo rikomeye kandi bagiye gutegura neza ibindi bikorwa. Iki gikorwa bigaragara ko kitigezwe kimenyeshwa abantu dore ko uwo wabazaga iby'iki gitaramo atamenyaga iyo biva niyo bigana.

Ikindi cyaranze iki gikorwa ni igiciro gihambaye cyari cyashizweho dore ko itike yo kwinjira yari yashyizwe kuri 5000Frw na 2000Frw ibi byose bikaba ari ubumenyi buke bwo kuba bamenya aho filime yakagombye kwerekanirwa n’uko bitegurwa. Ibyo bikaba byaraje gutuma bareba Filime bonyine. Aba bakora filime muri aka Karere bakaba bemezako n’ubwo bagize igisebo ariko byabahaye isomo rikomeye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    hhhhhhh mwarasebye kbs
  • Hirwa Raoul7 years ago
    Erega ubukene buraha hanze ntabwo bugituma abantu babona umwanya w'imyidagaduro.agafaranga bakumyeho bigize bize mubibaze J.polli na Am G the mwewusi na 2Face nibo babimenye.





Inyarwanda BACKGROUND