Kigali

Abakunze filime ya "Kirikou" ubu bashobora kuyireba ikinnye mu rurimi rw'ikinyarwanda

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:24/11/2014 8:00
0


Nyuma ya filimi zitandukanye z'inyamahanga zashyizwe mu Kinyarwanda, kuri ubu noneho ku isoko rya filimi mu Rwanda hasohotse filmi yamamaye cyane y’abana yitwa “Kirikou”.



Kirikou

Kirikou ni filime yakunzwe cyane hirya no hino ku isi

Richard Dan Iraguha umuyobozi w’ikigo cya Dubbing Rwanda Industries(DRI) ari nacyo cyonyine kugeza ubu gisemura filime mu Kinyarwanda avuga ko impamvu yatumye iyi filimi iza mu zihutirwa gushyirwa mu kinyarwanda, ari Kubera ko iyi filme ikundwa cyane n'abana, ‘kuba rero bari mu biruhuko ni umwanya mwiza wo kuyikuramo isomo, kuko bazaba bayisobanukiwe.’

Yagize ati "Ubu abana bari mu biruhuko bikuru, twabashyiriye filimi ya Kirikou mu Kinyarwanda, ngo tubafashe kuryoherwa n'ibiruhuko, ariko nanone tubafashe gusobanukirwa n’ubutumwa buba buri mu mafilimi bubagenewe by’umwihariko imyitwarire n’imyifatire baba bakwiye kugira mu bihe nk’ibi.”

Kirikou

Abakunzi ba filime ya Kirikou ubu bashobora kuyireba iri mu rurimi rw'ikinyarwanda

Uyu muyobozi akomeza asaba abana bose gusaba ababyeyi bakabagurira iyi filimi bakayireba, kuko ngo “igitekerezo cyayo ari ikinyafurika kandi yigisha abana kuba intwari.”

Agira ati “Uyu mwana Kirikou, aravuka agasanga hari umurozi uba warayogoje umudugudu wabo, abicisha inyota n'inzara, ndetse akabatwarira n'abagabo. Kirikou rero ashakisha ubwenge bwose bushoboka agahangana n'uwo murozi akamubakiza akazanira amazi umudugudu wose, n'amahoro, abana bakwiye kuyireba bayigiraho byinshi."

Kirikou

N'ubwo benshi bibwira ko iyi filime ari iy'abana, ikubiyemo inyigisho nyinshi zafasha n'abantu bakuru

Iyi filimi ije ku isoko isanga izindi zamaze gushyirwa mu kinyarwanda na DRI nka “Alvin The Chipmunks”, “The Blacklist”, “The Notebook” n’izindi. 

Kuri ubu izi filime zisemuye mu Kinyarwanda yatangiye kujya aca kuri Lemigo TV buri wa Kane na buri wa Kabiri, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, aho buri munyarwanda wese ashobora kuyakurikirana aniyumvira ibyo abakinnyi baba bavuga agakuriramo ubutumwa.

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND