RFL
Kigali

Zari ari kwicuza kuba yari yaratandukanye n’umugabo we wa mbere, ashobora kujyana Diamond mu nkiko

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:20/09/2017 13:00
9


Zari uri mu gahinda gakomeye ko guhemukirwa na Diamond Platnumz yavuze amagambo agaragaza kwicuza gukomeye ndetse anahamya ko Ivan Semwanga wahoze ari umugabo we akaza kwitaba Imana ari we muntu wamukundaga by’ukuri.



Kugeza ubu iby’urukundo rwa Zari na Diamond Platnumz byajemo kidobya nyuma y’uko Diamond yemeye ko yamuciye inyuma akabyarana na Hamisa Mobetto wagaragaye mu mashusho y’indirimbo ye Salome. Ukurikije ibintu byinshi cyane Zari yagiye asangiza abamukurikira kuri facebook, aya makuru byamugoye cyane kuyakira, buri kanya arashyiraho ibintu bigaragaza amakuru atandukanye yanditswe kuri Diamond n’uyu mwana we.

Diamond Platnumz yemeye umwana wa Mobetto biteza impagarara

Zari yanagaragaje kwicuza kuba yaratandukanye n’umugabo we wa mbere Ivan Ssemwanga uherutse kwitaba Imana avuga ko ari we wamukundaga by’ukuri ndetse ngo yari yaramuhanuriye ko Diamond ashobora kuzamubabaza. Yagize ati “Umugabo wanjye twatandukanye witabye Imana ni we mugabo wankunze by’ukuri n’ubwo atari abuze amakosa ariko urukundo rwo rwari urw’ukuri. Yari yarambwiye ko azantegereza, ndatekereza ko nafashe igihe cyose gihagije kugeza ubwo yitabye Imana. Nyuma y’ibi byose ndi kwibuka amagambo yambwiye kuri Diamond. Nyagasani!”

Diamond Platnumz

Zari ashobora kuba yari yaraburiwe na Ivan ko Diamond azamubabaza

Diamond Platnumz yatangaje ko atigeze agambirira kwihakana umwana yabyaranye na Hamisa Mobetto ahubwo ko yashakaga ko ibintu biguma ari ibanga kugira ngo bitababaza Zari. Yanatangaje ko yamuhaye imodoka nshya yo mu bwoko bwa Rav 4, yamugeneraga ibihumbi 70 by’amashilingi ya Tanzania buri munsi, yarishyuye ubwishingizi butuma yivuza n’umwana ndetse n’ibindi byinshi ariko ashaka ko biguma mu ibanga. Yanatangaje ko ibi byose Zari yari abizi gusa uyu mugore yabyamaganiye kure avuga ko nta kintu yari abiziho.

Hamisa Mobetto yagaragaye mu mashusho ya 'Salome'

Zari ashobora kujyana Diamond mu nkiko

Uti amurega iki? Igihe Diamond yavugaga ko Zari yari azi iby’uko yamuciye inyuma na Hamisa Mobetto ndetse akamutera inda, Zari yakoresheje Snapchat ye arabihakana. Yagize ati “Hahha rekera aho kwikinisha.. ibyo binyoma uri kuvuga ngo nari nzi iby’iyo ndaya yawe.. gerageza ukemure ibibazo witeye urekere kubeshya. Kuba nceceka si uko ndi igicucu. Itondere cyane ibyo uvuga.”

Zari threatens Diamond after he admitted to cheating on her

Zari yaburiye Diamond ko ashobora kumujyana mu nkiko

Yakomeje agira ati “Kuba ndi nyina w’abana bawe nibyo bituma nceceka nkakubaha. Ushobora gukenera kureba muri google ibyerekeranye n’ibirego by’iteshagaciro rishingiye ku myitwarire. Ntungerageze.”

Huddah Monroe ati “Abagabo ni abacu twese ni ugusaranganya!”

Uyu mukobwa w’umunyakenya ni umwe mu bazwi cyane ndetse yanahoze ari incuti ya Zari ariko baza gushwana ku mpamvu zitamenyekanye. Byigeze kuvugwa kandi ko uyu nawe Diamond yaba yaramuterese mbere yo gushakana na Zari. Akoresheje Instagram yagize ati “Umugabo aba ari uwawe igihe muri kumwe. Igihe asohotse, aba ari uwacu twese, ni ugusaranganya!”

Huddah Monroe yahoze ari incuti ya Zari

Ese umunsi Diamond yahanuye mu ndirimbo ye ‘Utanipenda’ waba wegereje?

Mu ndirimbo ye ‘Utanipenda’, Diamond yibazaga niba aramutse amafaranga amushizeho akaba umukene cyangwa ubuzima buhindutse Zari yakomeza akamukunda cyangwa nawe yamureka abanzi bakamubona. Aba avuga ko ibyo aririmba ari ibintu bishoboka kuko ntawe umenya ejo hazaza uretse Imana yonyine kandi iba yarabigize ibanga ryayo. Muri iyi ndirimbo aba anibaza atandukanye na Zari uburyo abakobwa yateretaga cyera bamuha urwamenyo. N’ubwo nta kibazo cy’amafaranga Diamond yari yagira, ibibazo by’abagore n’abakobwa biri muri bimwe mu bintu byasubije abahanzi n’abanyamafaranga benshi ku isuka.

 

Zari yaguye mu kantu Diamond yemeye umwana yari amaze igihe kinini ahakana ko atabyaye

Mu gihe umuriro watse kwa Diamond na Zari, Hamisa we ibyishimo ni byose, cyane cyane ko ari we wakunze gutangaza ibye na Diamond mu itangazamakuru, ubu yahise afata konti ya Instagram yakoreye uwo mwana we ashyiraho ifoto ya Diamond Platnumz, ahindura amazina y’umwana amwita @abduldangote ahita yandika mu mwanya w’umwana kuri iyo foto ya Diamond ati “Data”. 

Zari yashimiye abantu batandukanye bamwihanganishije ku mbuga nkoranyambaga ndetse avuga ko we acyeye ku mutima ukwiye kugira impagarara ari Diamond kuko ari we uri mu makosa. Si ubwa mbere Diamond avuzweho kubyara umwana mu buryo budasobanutse kuko na Hawa baririmbanye indirimbo 'Nitarejea' nawe yatangaje ko Diamond yamutanye umwana. Muri iyi minsi kandi biri kuvugwa ko Diamond yaba afite undi mukobwa bahararanye wo muri Namibia witwa Dillish Matthews watsindiye Big Brother Africa muri 2013.

Dillish Matthews binugwanugwa ko ahararanye na Diamond Platnumz






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manzi Onesphore6 years ago
    Huuuuu Zari yihangane urumva ko Ivan yari yaramubwiye ntiyumve, so"On devient plus intelligent après avoir eu zéro" Kimwe gusa yagize kwihangana
  • Inzobere6 years ago
    Amakuru yo kwa Zri nyakunda kubi murakoze cyane!!Naho Diamond ndabona kurya abana yarabigize business!!!Uwo bakoranye clip ahita umutera inda?Mbega weee!!Arko bakora indirimbo bari muri ovulation kuburyo ahita abatera inda!!Ubundi nta capotte ziba muri TZ ni ugushorera mo aho gusa???Ntibizoroha!
  • subaru6 years ago
    What goes around comes around!!
  • 6 years ago
    Avomba kwihangana kuko na Ivan yarihanvqnye cyane ko diamond ari umusiramu yemerewe gushaka umugore urenze umwe
  • x6 years ago
    Ijambo "guca inyuma" rikoreshwa gusa hagati "y'abashakanye byemewe"! Ibyo bariya barimo ni ubusambanyi, D nyuma yo gusambana na Z, yagiye gusambana na H, gutyo gutyo
  • Danieldanilondayizeye6 years ago
    Diamond Narekeraho Gusa Ameny Ko Guhemuka Ari Ikibazo Gikomey
  • Gisubizo 6 years ago
    Hhhhhh cyokora barasekeje uko Diamond asambana niko na zari abikora ! Ikimbabaje nuko gusa ngo bakoresha amashitani aribo bishe yvan none ngo na murumuna wa yvan nawe ari muri koma uriya mugore aratangaje bose se azabica abamare asigaje kwica abo yabyaye puuu
  • Aimable6 years ago
    Mucyinyarwanda baca umugani ngo wanga kunva ariko ntiwanga kubona. Ubwo zari yibutse amaziyararenzebinkombe niyihangane. Niyitonda azabona uzamwibutsa Ivan....
  • patrick6 years ago
    zari,nahame hamwe abone ibyo yashatse!!!!





Inyarwanda BACKGROUND