Kigali

Yvan Buravan yatangaje ubusobanuro bw'izina 'Love Lab' yitiriye Album ye ya mbere

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/10/2018 13:11
0


Mu minsi ishize nibwo Yvan Buravan yatangaje ko agiye gukora igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere. Uyu muhanzi ukunzwe n'abatari bake muri iyi minsi yashyize hanze izina ry'iyi Album atigeze yitirira indirimbo ye iyo ariyo yose cyane ko yayise 'Love Lab'.



Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com, Yvan Buravan yatubwiye ko nta ndirimbo izaba iri kuri album yitwa 'Love Lab' ahubwo iri zina yaryitiriye Album ye agendeye ku kuntu indirimbo ze zafashije benshi mu bijyanye n'urukundo bityo indirimbo ze zose ziri kuri album ye zikaba ari 'Laboratoire' y'urukundo nk'uko nyiri ubwite yabitangaje. Ati "Urumva niba abantu benshi barakunze kutubwira ko indirimbo zanjye zarabafashije mu rukundo rwabo ntacyambuza kuzifata nka Laboratoire y'urukundo niho hakomotse iri zina ridafite indirimbo n'imwe bihuye ahubwo rihuye n'indirimbo zose ziri kuri album yanjye."

Yvan Buravan yatangaje ko iri ari izina bafatiye umwanya bakaritekerezaho cyane ko ni igitaramo nyir'izina cyiswe 'The Love Lab', iki kikaba ari igitaramo azaba aririmbamo indirimbo zinyuranye z'uyu muhanzi ku buryo mu magambo ye Yvan Buravan yasabye abakundana kuzazana abakunzi babo muri Laboratoire y'Urukundo cyane ko bazahumvira indirimbo nyinshi z'urukundo ndetse zishobora no gukomeza urukundo aho rukomeye.

Yvan Buravan

Igitaramo cyo kumurika Album ya 'Love Lab' ya Yvan Buravan

Yvan Buravan azaba amurika Album ye ya mbere 'Love Lab' tariki 1 Ukuboza 2018 aho azaba ataramira abantu mu gitaramo kizabera mu ihema rya Camp Kigali ahakunze kubera ibitaramo bikomeye mu Rwanda. Twibukiranye kandi ko uyu muhanzi ari umwe mu bahatanira igihembo gitangwa na RFI cya Prix Decouvertes aho ari mu icumi bazatoranywamo uzegukana igihembo uyu mwaka wa 2018 akaba akeneye ko abanyarwanda bamutora kugira ngo abashe kwegukana iki gihembo.

Kanda hano ubashe gutora Yvan Buravan mu marushanwa ya Prix Decouvertes






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND