RFL
Kigali

Yvan Buravan yashyize hanze indirimbo ya kabiri ‘With You’ kuva yasubira muri New Level-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/03/2018 15:22
1


‘With You’ ni indirimbo nshya ya Yvan Buravan ije nyuma y'uko atabashije kwinjira mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 8, icyakora ubusanzwe akaba ari umuhanzi ukunzwe n’umubare munini w’abanyarwanda bakunda umuziki wo mu njyana zituje.



Kuri ubu Yvan Buravan akomeje gushimisha abakunzi b’umuziki we aho magingo aya yamaze gushyira indirimbo ye nshya yasohokanye n’amashusho yayo. Ni indirimbo yise ‘With You’ akaba ari indirimbo ye ya kabiri akoze kuva yasubira muri New Level.

yvan buravanYvan Buravan yashyize hanze indirimbo ye nshya

Iyi ndirimbo nshya ‘With you’ ya Yvan Buravan yamaze kugera hanze yakozwe mu buryo bw’amajwi na Bob Pro, mu gihe amashusho yayo yafashwe na Meddy Saleh uzwi cyane mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi hano mu Rwanda.

REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO NSHYA YA YVAN BURAVA YISE ‘I’M WITH YOU’






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    wow!!!!, nce song kbsa. yanditse neza kandi na melody ni sawa. kuri Njye niya mbere. komerezaho Yvan. ducyeneye indirimbo zifite ubuzima.





Inyarwanda BACKGROUND