RFL
Kigali

Yvan Buravan yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘This is Love’ -Video

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/02/2017 19:30
2


Yvan Buravan akomeje kugaragaza inyota yo gukomeza izina rye rikomeje gukura umunsi ku wundi muri muzika nyarwanda. Muri iyi minsi akunzwe cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo Just Dance, Malaika, Bindimo ndetse n’izindi nyinshi. Kuri ubu rero uyu muhanzi yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye‘This is Love’.



‘This is Love’ ni indirimbo nshya uyu muhanzi yashyize hanze ikaba arinayo yabimburiye indirimbo azakora muri uyu mwaka wa 2017 dore ko ariyo ya mbere yashyize hanze kuva umwaka watangira. None nyuma y’iminsi 19 gusa amaze gutunganya amashusho yayo, amashusho yakozwe na Meddy Saleh mu gihe amajwi y’indirimbo yo yakozwe na Producer Bob.

BURAVANYvan Buravan wamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye nshya

Uyu ni umwe mu bahanzi bagaragaye muri byinshi mu bitaramo bikomeye hano mu Rwanda mu mwaka wa 2016, gusa by’umwihariko akaba umwe mu bahanzi baririmbye muri East African Party igitaramo yahuriyemo n’abahanzi bakomeye hano mu Rwanda nka The Ben, Bruce Melody na Charly na Nina.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO YA 'THIS IS LOVE' INDIRIMBO NSHYA YA YVAN BURAVAN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Zuma7 years ago
    None ko video igaragara ari iyo muri 70s nkabambono smartphone, buriya ntiyari gushaka basi cya motorola cy'ikibando gifite antene basi,
  • cedru7 years ago
    abo batanga giti





Inyarwanda BACKGROUND