RFL
Kigali

Yvan Buravan yahishuye ko yatangiye imyiteguro y'igitaramo azamurikiramo Album ye ya mbere -IKIGANIRO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/07/2018 13:36
0


Yvan Buravan ni umwe mu bahanzi baharawe cyane muri iyi minsi, uyu musore ufite nyinshi mu ndirimbo zagiye zikundwa kuri ubu yatangiye imyiteguro y'igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere aho mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yahishuye ko umwaka wa 2018 utari burangire adakoze igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere.



Mu kiganiro kihariye yagiranye na Inyarwanda.com Yvan Buravan yagize ati"Njyewe ku giti cyanjye mfite ibyanjye nshaka gukora kandi byiza, mu rwego rwanjye nzagerageza gukora ibintu byiza. " Uyu muhanzi yabajijwe igihe yumva azamurikira Album ye mu gitaramo ari kwitegura abwira umunyamakuru ko Album ye azayimurika mu gitaramo azakora mu kwezi k'Ukuboza 2018.

Image result for Yvan Buravan inyarwanda.com

Yvan Buravan ari kwitegura gushyira hanze album ye nshya

Uyu muhanzi ukunzwe nabatari bake yatangaje ko ibijyanye n'umubare w'indirimbo ziri kuri Album ndetse n'izina ryayo  azabitangaza igihe nikigera cyane ko akiri mu myiteguro y'iki gitaramo. uyu muhanzi ariko kandi yabwiye umunyamakuru ko nyuma y'indirimbo ye yari afite hanze 'Garagaza' kuri ubu ari mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo ye nshya cyane ko nkuko abyivugira ngo afite imishinga myinshi y'indirimbo hanze.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA YVAN BURAVAN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND