RFL
Kigali

Young Grace wari warakaswe amafaranga muri PGGSS8 yababariwe-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/06/2018 7:15
0


Mu minsi ishize ni bwo inkuru yabaye kimomo ko Young Grace umuhanzikazi w’umunyarwanda uri mu irushanwa rya PGGSS8 ari mu mazi abira nyuma yo kugaragara yambaye imyambaro iriho Skol nyamara ari mu irushanwa rya PGGSS8. Yaje gukatwa umushahara w’ukwezi kose muri iri rushanwa ariko magingo aya andi makuru ahari ni uko yababariwe.



Amakuru ubusanzwe yageraga ku Inyarwanda.com ni uko Young Grace nyuma yuko ahanwe habayeho igikorwa cyo kwandikira Bralirwa akayimenyesha uko byagenze ngo amafoto ye ajye hanze ndetse anasaba imbabazi. Nyuma yaje gushyigikirwa n'abahanzi bagenzi be bivugwa ko bandikiye Bralirwa basabira Young Grace imbabazi. Nyuma y’uku gutakamba gukomeye ubuyobozi bwa Bralirwa bwarafashe icyemezo cyo kubabarira Young Grace.

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Patrick Samputu umwe mu bayobozi ba Bralirwa kuri uyu wa  Gatandatu tariki 2 Kamena 2018  yadutangarije ko nk’umubyeyi iyo umwana akosheje mu bana be adahita aba igicibwa ahubwo ashobora kubabarirwa. Ibi yabivugaga asa nubica mu migani ariko byaje kwemezwa burundu na Mushyoma Joseph uzwi nka Bubu ari nawe uyobora EAP itegura PGGSS8 wahamirije Inyarwanda.com aya makuru ko Young Grace yababariwe.

Young GraceYoung Grace ari mu bari bashyigikiwe bikomeye i Musanze

Ubwo yari abajijwe na Inyarwanda ikibazo kijyanye n’ibihano bya Young Grace, Bubu yahise agira ati” Yarababariwe”. Izi mbabazi Young Grace yahawe zihamya neza ko uyu muhanzikazi nawe azahembwa miliyoni enye zingana n’iz'abandi bahanzi mu gihe cy’amezi ane bazakora ubundi akaba ahatana no kwitwara neza ngo aya mafaranga abe yakwiyongera bitewe n’ibihembo azegukana.

UBUYOBOZI BWA EAP NA BRALIRWA BWAHAMIJE KO YOUNG GRACE YABABARIWE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND