RFL
Kigali

Young Grace umaze iminsi ahamya ko ari mu gakiza yagaragaye ari kugotomera inzoga–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/10/2017 8:38
4


Mu minsi ishize Young Grace yatangaje ko atakiri mu idini ya Islam ahubwo ko yakiriye agakiza akakira Yesu Kirisitu. Icyo gihe Young Grace yatangaje ko asengera mu idini rya ‘Zeal of the Gospel Church’ ikuriwe na Prophet Eric Sultan. Kuri ubu Young Grace yamaze gushyira hanze amafoto ari kugotomera inzoga.



Aya mafoto yagiye hanze ubwo uyu mukobwa yifataga amashusho ari kugotomera inzoga  arangije aya mashusho ayanyuza ku rukuta rwe rwa Instagram. Uyu muraperikazi Young Grace yari amaze igihe atangaza ko yakijijwe akakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza we ndetse icyo gihe yatangaje urusengero asigaye asengeramo. Kenshi uyu muhanzikazi akunze kwitabira amasengesho ya kumanywa mu minsi y'imibyizi nk'umukirisitu w'ikitegererezo muri uru rusengero ndetse hari amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko Young Grace ashobora kuba ari mu bayobozi bafite inshingano muri uru rusengero. 

REBA HANO UBWO INYARWANDA.COM YASURAGA YOUNG GRACE KU RUSENGERO

Inyarwanda.com iherutse kujya gusura Young Grace kuri uru rusengero abarizwamo aho yari yagiye kwiga indirimbo ndetse no kwiga gucuranga bimwe bicurangisho byifashishwa mu rusengero. Itorero Zeal of the Gospel ryo Young Grace abarizwamo rifite imyizerere ivuga ko Yesu Kristo yababariye abantu bose ibyaha byabo ubwo yamenaga amaraso ku musaraba,bityo ngo iyo ukoze icyaha, Imana ihita iguha imbabazi utari wazisaba. Uyu muhanzikazi Young Grace aheruka kumvikana muri muzika ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye OG ndetse n’amashusho yayo.

YOUNG GRACEYOUNG GRACEYOUNG GRACE

Young Grace yagotomeraga gake gake kuri iyi nzoga

REBA HANO INDIRIMBO UYU MUHANZIKAZI AHERUKA GUSHYIRA HANZE 'OG'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • UKURI6 years ago
    Atazinywa se iryo torero ko ribibemerera ngo Yesu byose yarabirangije! ahaa ariko ngo hagowe abafata ikibi bakakita ikiza bazabona ishyano. Yesu azababwira ngo mumve imbere sinigeze mbamenya mwa nkozi z'ibibi mwe.
  • 6 years ago
    Ubwo nyine yizeye ko ahita ababarirwa Abantu nkabo biyita abakozi b'Imana bashaka bigisha ibintu nkibyo Imana izabahana kubera kuyobya abantu Ibigoryi gusaa
  • Ruth6 years ago
    Ubundi se kunywa inzoga ni icyaha? Keretse iyo ubaye umusinzi changwa ukaba imbata.
  • Cyomuhendo 6 years ago
    Young grace inywere ugomba kurya utwawe ukiriho





Inyarwanda BACKGROUND