RFL
Kigali

Yifashishije urupapuro rwo mu ikaye yandikishije ikaramu Gihozo yatuye abantu indirimbo ye nshya ‘Hindura’ –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/07/2018 16:51
0


Gihozo Pacifique ni umuhanzikazi w’umunyarwanda, uyu uririmba injyana ya R&B mu minsi ishize yasaga n'uwacitse intege mu muziki ariko magingo aya yagarutse ndetse yahise ashyira hanze indirimbo ye nshya ‘Hindura’ yanasohoranye namashusho yayo. Yatangarije Inyarwanda.com ko uyu muvuduko ari wo agiye gukomezanya mu rugendo rwa muzika.



Uyu mukobwa ubwo yasohoraga iyi ndirimbo yandikiye urwandiko abakunzi ba muzika yifashishije ikaramu n’urupapuro rwo mu ikaye asaba abantu kumva indirimbo ye ariko ntibayihererane bakayikwirakwiza  ku buryo igera hanshi. Uyu muhanzikazi yagize ati” Muraho bantu banjye nagira ngo mbasangize indirimbo yanjye nshya yitwa Hindura ya Gihozo Pacifique, ariko kandi ntimuyihererane muyisangize n’inshuti zanyu. Murakoze ndabakunda cyane.”

 gihozoAkabaruwa Gihozo yandikiye abantu abasaba guha umwanya indirimbo ye

Iyi ndirimbo nshya ya Gihozo yitwa Hindura ije nyuma y’izindi ndirimbo zinyuranye yagiye akoraariko aza gusa n'uwacitse intege. Yatangarije Inyarwanda ko yari yasubitse muzika ngo arebe uburyo yayikora neza bimwungukira bityo bikanamufasha gutera imbere. Iyi ndirimbo nshya ya Gihozo yakozwe na Producer Fazzo.

REBA HANO IYI NDIRIMBO HINDURA YA GIHOZO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND