RFL
Kigali

Yemba Voice batangiye gusogongera ku musaruro wo gukorana na Mani Martin batumirwa mu iserukiramuco rikomeye muri Afrika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/02/2018 12:04
0


Mu minsi ishize ni bwo Inyarwanda.com twabagejejeho inkuru y'uko abasore bagize itsinda rya Yemba Voice basigaye bakorana bya hafi na Mani Martin mu cyo yise MM Empire. Kuri ubu aba basore b'abanyempano mu muziki batangiye gusogongera ku musaruro wo gukorana na Mani Martin cyane ko bagiye kwitabira Amani Festival iserukiramuco rikomeye muri Afrika.



Itsinda rya Yemba Voice rigizwe n’abasore batatu (Moses MUNGABUTSINZ, Norbert RUSANGANYA na Bill RUZIMA) bakaba biga mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo. Ni bamwe mu banyempano bagaragaza icyizere muri muzika. Aba basore bakorana bya hafi n’umuhanzi Mani Martin, bari mu bazaririmba mu iserukiramuco ribera i Goma muri RDC ryitwa Amani Festival. Iryo muri uyu mwaka rizaba kuva kuwa 9 Gashyantare kugera kuwa 11 Gashyantare 2018, akaba ari iserukiramuco Mani Martin yitabiriye umwaka ushize.

Yemba VoiceAbagize itsinda rya Yemba Voice

Iri serukiramuco ry’indirimbo n’imbyino rizaba ribaye ku nshuro ya 5 rizitabirwa n’abandi bahanzi bakomeye nka Jose Chameleone na Maurice Kirya bo muri Uganda,  Zao, Ferre Gola, Ira Irene, Anderson Mukwe, Dub Inc bo mu Bufaransa, n’abandi benshi.

AmaniYemba Voice bari mu bazaririmba muri Amani Festival






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND