RFL
Kigali

Wizkid yijeje kubaka amashuri i Lagos mu mafaranga azasarura mu ruganda rwa NIKE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/09/2018 11:24
0


Umunyamuziki ufite inkomoko muri Nigeria, Ayo Balogun, wamenyekanye mu ruhando rw’umuziki nka Wizkid, yatangaje ko yiteguye kubaka amashuri mu mujyi wa Lagos mu mafaranga azava mu masezerano yagiranye n’uruganda rwa Nike ruzwiho gukora ibikoresho bya siporo.



Uyu muhanzi yatangaje ibi abinyujije mu butumwa yashyize kuri Twitter. Yabanje kwandika avuga ko inyungu azakura mu masezerano yagiranye n’uruganda rwa Nike azayikoresha mu kubaka amashuri mu mujyi wa Lagos avukamo.

Yagize ati “Nzakoresha inyungu izava muri ubu bucuruzi nagiranye na Nike mu kubaka amashuri ku ivuko i Lagos. Uburezi bugere kuri buri mwana.”  Yavuze ko mu nzozi agira harimo no kubaka amashuri muri buri gihugu cyigize umugabane w’Afurika. Ati “Nzakenera ubufasha bwanyu bafana banjye ku bijyanye n’aho twahera. Kugerageza kubaka ishuri muri buri gihugu cy’Afurika, ni izo nzozi zanjye.”

Wizkid avuga ko amafaranga azakura mu masezerano yagiranye na Nike azayubakishamo amashuri muri Nigeria

Wizkid yatangaje y’uko yagiranye amasezerano n’uruganda rwa Nike ku bijyanye n’imyenda ya siporo. Avuga ko umwambaro azajya yamamaza ujya hanze kuri uyu wa 10 Nzeli 2018. Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo Wizkid wavukiye i Surulele yatangiye ubucuruzi na Nike abinyujije muri kompanyi ye StarBoy.

WizKid Co-Creation Jersey

Umwenda yambara ni uwa Nike ariko wanditseho StarBoy. Hari n'umupira afite wanditseho “Surulele” agace afitemo inkomoko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND