RFL
Kigali

WizKid yahishuye ko atigeze yishyurwa mu gitaramo agiye gukorera i Bugande

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/12/2017 9:54
0


Kuri uyu wa Kane tariki 7 Ukuboza 2017 ni bwo mu mujyi wa Kampala hitezwe igitaramo gikomeye cy’umuhanzi Wizkid, uyu musore ukunzwe muri Afrika yageze muri Uganda kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2017, ari nawo munsi yagiranyeho ikiganiro n’itangazamakuru. Muri iki kiganiro ni ho Wizkid yahishuriye ko atigeze yishyurwa muri iki gitaramo.



Wizkid byari byitezwe ko yakabaye yarakoreye igitaramo cye muri Uganda umwaka ushize wa 2016 icyakora ntibyakunda, aha niho yahereye asaba imbabazi abafana be bo muri Uganda abizeza ko aza kubataramira bishimishije ndetse ngo igitaramo ari bukore ni cyo afata nk'igikomeye mu bitaramo yakoze ku mugabane wa Afrika. Yagize ati”Ndibaza ko igitaramo ndi bukore ari cyo gitaramo cyanjye gikomeye muri Afrika,njye ntabwo banyishyuye naje hano kubera urukundo nkunda abafana banjye, nanabasaba imbabazi.”

wizkidWizkid mu kiganiro n'abanyamakuru

Iki gitaramo WizKid agiye gukorera muri Uganda kuri uyu wa Kane tariki 7 Ukuboza 2017 byitezwe ko kiri bubere ahitwa Lugogo Cricket Oval.

wizkid

Wizkid ubwo yari ageze i KampalawizkidAbanyamakuru b'imyidagaduro muri Uganda bari babukereye mu kwakira Wizkidwizkidwizkid

Wizkid yari yateguriwe imodoka yanditseho izina rye agomba kugendamo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND