RFL
Kigali

VIDEO: Pastor Fake yadutangarije akazi akora katari ugukina filime anaduhishurira ko hari abantu bamutinya kubera ibyo akina

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:19/09/2018 21:31
0


Ku munsi w’ejo twabagejejeho inkuru ya Irunga Rongin uzwi nka Pastor Fake aho avuga ko ubwana bwe n’umusatsi byuzuyemo imvi ari umutako Imana yamuhaye. Uyu munsi tugiye kugaruka ku nyungu avana muri filime n’ubuzima bwe busanzwe.



Zimwe muri filime Pastor Fake yakinnyemo ziracyamuzanira inyungu kugeza n’ubu. Aha yaduhaye urugero rwa Filime yitwa ‘Imfura’ iza mu zo yakinnyemo neza cyane ikaba iri gutwara ibikombe bitandukanye ku mugabane w’Uburayi aho avuga ko iri gukusanya udukombe twose turi gucaracara hafi aho. INYARWANDA yamubazaga niba uko gutwara ibikombe hari icyo bimuzanira yagize ati“Yego inyungu irahari, itarimo nabivamo. Kuko buriya muri iki gihe no kuri iyi si tubayemo ikintu cyose ugomba kugikora kibyara inyungu. Nta nyungu ubonamo urareka ukajya mu bindi”

Pastor Fake

Pastor Fake amaze kwegukana ibihembo byinshi

Uyu musore umaze kugera kuri byinshi birimo kuba afite ibibanza bibiri bye bwite akesha umwuga wo gukina filime, afite akandi kazi gashobora gutangaza benshi. Yadutangarije akazi akora muri ubu buryo “Akandi kazi nkora, biragutangaza…Hari iminara myinshi ukoresha y’amatelefone ninstalle. Hari amazu menshi winjiramo, ugapfonda ku rukuta amatara akaka, ama essancaire akazamuka, Pastor Fake yarabigizemo uruhare…”

Pastor Fake

Imwe mu minara n'imwe mu miturirwa tugendamo Pastor Fake yabigizemo uruhare

Ubwo twamubazaga niba nta bantu bajya bamutinya kubera ibyo akina ari umugome, umunyamanyanga cyangwa se umuhehesi yatubwiye ko bimubaho cyane ariko yungamo ko atari ko ari by’ukuri ahubwo ko ari ukubera filime aba ari gukina kuko na bagenzi be bakina filime bijya bibabaho. Irunga yadutangarije ko filime zamuhombeye zo ari nyinshi ariko nanone iyamwinjirije menshi ngo ni ‘Imfura’ kuko hari aho imaze kugeza ikofi ye.

Kanda hano umenye uruhare rwa Pastor Fake mu gukora kwa telefone yawe







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND