RFL
Kigali

VIDEO: Mako Nikoshwa yashyize ku ibere 'Bonane' ikumbuza bya bihe mu bitaramo bizenguruka u Rwanda ari kunoza

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/08/2018 19:41
1


Rurangiranwa akaba umuhanzi wubashywe mu bo hambere Makonikoshwa Joseph [Mako Nikoshwa] yatangaje ko agiye gukora ibitaramo bizenguruka u Rwanda yitiriye indirimbo ye “Bonane” yacuranzwe mu tubyiniro, kuri Radio, Televiziyo n’ahandi bagifite urwibutso rudasaza rw’ibivugwa muri iyi ndirimbo ikinwa mu minsi mikuru.



Uyu muhanzi, ni kizigengeza mu bahanzi bo hambere bafite indirimbo zacuranzwe muri “buracyeye” zigasabwa kuri Radio Rwanda n’ahandi henshi zasembuye ibyishimo bya benshi. Indirimbo ye “Bonane” ikumbuza benshi bya bihe, ikabibutsa icyo gukenyera, urukweto n’ikote benshi bahunguraho akavumbi ngo baseruka neza mu mwaka mushya.

Uyu muhanzi yisangije amateka, iyo muganira inyuma y’ibyuma bifata amajwi n’amashusho akubwira ko yakuriye muri Uganda, agaterwa ishema no kuba ariwe muhanzi w’umunyarwanda wakoze indirimbo zigacurangwa muri Kenya, Uganda n’ahandi….Gusa, ngo umwaka wa 2014 wamusize habi, kuko yafashwe n’uburwayi bwamushegeje akamara amezi agera kuri abiri mu bitaro bwatumye hari imwe mu mishinga yari afite indindira.

Mu kiganiro kihariye yahaye INYARWANDA yatangaje ko ubu yiyumvamo imbaraga zidasanzwe zimushyira ku rwego rwo kongera kwegera abakunzi be bari hirya no hino. Avuga ko ashikamye ku nganzo ye yemeye akira muto. Mu rugo iwe ni muri metero nke uvuye aho Radio na Televiziyo y’u Rwanda (RBA) bikorera. Araganira! mu rugo rwe abayicurangira gitari, yiyegereje indangururamuziki acomotseho telephone ngenderwa yumva ibihangano bye.

makonishwa

Mako Nikoshwa agiye kuzenguruka u Rwanda akora ibitaramo

Mako Nikoshwa yavuze ko aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo “Cyane cyane” yari yarihaye intego y’uko igomba gusohoka mbere y’uko atangira ibitaramo bizenguruka u Rwanda, azakurikizaho amashusho y’indirimbo ‘Melina’, “Mama Rwanda n’izindi”... Yavuze ko agifite izindi ndirimbo atarakorera amashusho ariko ko ‘afite gahunda yo gukora umuziki mu buryo bwimazeyo kuko afite ubushobozi buririmbira abanyarwanda kandi akabashimisha.’

Mako Nikoshwa yakomeje avuga ko afite umujyanama uri kumufasha gutegura ibitaramo bizazenguruka igihugu afatanyije n’abandi bahanzi bakiri mu biganiro, gusa ngo uwitwa Zoguman we yamaze kwemeza ko azamuherekeza muri urwo rugendo. Yagize ati “ Kugeza kuri uyu mwanya nicyo kintu kiri gukorwaho cyane. Dore ko mfite umujyanama arimo gutegura ibikorwa byose ngiye gukora ariwe dutangiye gukora nawe..Dufite gutegura ibitaramo mu mijyi hafi yose. Tuzatangirira Musanze aho twumva ku itariki ya 09 Ugushyingo tuzaba turi Musanze,”

Mako Nikoshwa avuga ibijyanye na gahunda y’ibi bitaramo n’aho bizabera, yirinze kugira byinshi atangaza avuga ko amakuru arambuye kuri byo azatangazwa mu minsi iri imbere. Ati “Sindiburambure cyane aho bizabera hose kuko umujyanama wanjye ntabwo arabimbwira byose kuko n’ibintu bikiri mu gukorwa ariko bigomba byanga byakunda kubaho...,”

Yijeje abanyarwanda kubashimisha mu buryo bwose uko ashoboye, ngo icyo azi n’uko bazanyurwa n’imiririmbire y’abahanzi bose azatumira nawe arimo. Ati “Ubushobozi bwonse mfite muri muzika ngiye kubushyira muri ibi bitaramo kandi nzi neza abanyarwanda bazaryoherwa ibitaramo byanjye…Kuko nibwo ngiye gukora ibitaramo mu ntara mu byaro hose kugira ngo abanyarwanda babone Mako kuko abanyarwanda iyo bari nziko bakunda Mako, bakunda ibihangano byanjye,”

Yasobanuye ko kwitirira uru rugendo ruzazenguruka igihugu indirimbo ye “Bonane” yabijyanishije no kuba bizaba mu mpera z’umwaka, ikindi ngo igitaramo cya nyuma kizabera i Kigali mu Ukuboza. Ikirenze kuri ibyo, ngo indirimbo “Bonane” ifitanye amateka n’abazihiza iminsi mikuru y’umwaka.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lucky5 years ago
    Ooooh muri abahanga mutuzanira Abo dukunda tutaherukaga Asante Inyarwanda





Inyarwanda BACKGROUND