RFL
Kigali

VIDEO: M Izzle ahamya ko ari Igisumizi kandi ibibazo yagiranye na Riderman bitahagaritse ubucuti bwabo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:16/05/2018 11:48
0


M Izzle umaze iminsi atumvikana cyane mu ruhando rwa muzika nyuma yo kugirana ibibazo n’umuraperi Riderman we avuga ko yahinduye imikorere ariko afite indirimbo nyinshi muri studio.



Tumubajije niba ibibazo yagiranye na Riderman byaba byarabaye intandaro yo guceceka kwe yavuze ko ntaho bihuriye na gato ahubwo ari imikorere ye yahindutse n’utubazo twagiye tuzamo ariko tugiye gukemuka. Yanahamije ko ari inshuti na Riderman agira ati “Rider ni inshuti yanjye bya hatari!”

M Izzle ahamya ko akiri inshuti na Riderman

Mu minsi ishize M Izzle yakoranye indirimbo na Gabiro Guitar bayita ‘Banza Unze’ aho baba bavuga ko mbere yo kunywa inzoga bagomba kubanza bakarya. Iyi yaje nyuma ya ‘Muganga’ yakoranye na Umutare Gabby.

M IZZLE

M Izzle yahinduye imikorere

Bamwe mu basore bakoreraga muri Studio y’ibisumizi kuri ubu bishyize hamwe bari gukorana cyane na M Izzle. Tumubajije niba akiri Igisumizi yagize ati “M Izzle ni IGISUMIZI ku mutima no mu maraso, yagiye abirirmba kenshi cyane kuko ntabwo ushobora kwibagirwa ahantu wavuye, ahantu hakubakiye izina, ahantu hatumye abantu bakumenya, ahantu wakuye inspiration nyinshi…Ku mutima ‘Ndi Igisumizi’”

M Izzle avuga ko ari Igisumizi mu mutima no mu maraso

Mu gihe abo bakoranaga n’ibisumizi baba bateye imbere, M izzle afite icyizere ko na Riderman azabagana bagakorana bagahuza imbaraga. Yijeje abafana be ko vuba aha ashyira hanze indirimbo izaba yitwa ‘Kamugi’.

Kanda hano urebe ikiganiro twagiranye na M Izzle






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND