RFL
Kigali

JUST SAY IT: Humble G yasobanuye uko yatunguye umukunzi we akamwambika impeta-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/02/2017 14:43
2


Kuri uyu wa Kane tariki 16 Gashyantare 2017 inkuru yabaye kimomo ko umuhanzi Humble G wo mu itsinda rya Urban Boyz yafashe icyemezo akambika impeta umukunzi we ndetse bakemeranya urukundo rugamije kubana, Humble G muri iki gikorwa cyo gutungura umukunzi we yari afashwe habura gato nkuko yabyitangarije.



Humble G avuga ko yatunguye umukunzi we Amy Blauman umunyamerikakazi bari mu rukundo,akamwambika impeta atamuteguje dore ko bari barimo gufata amashusho y’indirimbo bahuriyemo, maze uyu muhanzi agatera ivi akabaza umukunzi we niba yiteguye gutangira urugendo rwo gutegura kubana umunsi ku wundi nk'umugabo n'umugore. Uyu musore aganira na Inyarwanda.com mu kiganiro JUST SAY IT yabwiye yatangaje ko gutungura umukunzi we Amy Blauman byamugoye kuko habuze gato ngo afatwe.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO HUMBLE G YAKORANYE N'UMUKUNZI WE

humble gHumble atera ivi asaba umukunzi we ko yamwambika impeta

Humble G yavuze ko nyuma yo kwemeranya n’umukunzi we iby’urugendo rwo kubana ubu batangiye gutegura  uko bakora ubukwe mu minsi ya vuba. Kuri ubu Humble G n’umukunzi we Amy Blauman bakaba bashyize hanze indirimbo bakoranye yitwa ‘Do You Know’.

KANDA HANO UMENYE BYINSHI KU RUKUNDO RWA HUMBLE G N'UMUKUNZI WE BAMAZE KWAMBIKANA IMPETA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Safari Fidele7 years ago
    Ibyo Ndabishimye Rwoc Ark Abnyafurika Bazakoronezwa Mu Bikorwa Bakoronezwe No Mu Nkundo!? Murwanda Ko Hari Abakobwa Beza Yakundiye Ik Uwo Muzungukazi?
  • NSHIMIYIMANA ERICK CHECK7 years ago
    nukuri nibyiza pe humble nigitekerezo kiza kandi uzagire urugo rwiza kandi uzamukunde umukundwakaze umurinde umubabaro ubukwe muzabushira ryari?





Inyarwanda BACKGROUND