RFL
Kigali

VIDEO: Fax Rapper ushinja Riderman na Bruce Melody kuririmba ibyo yise amahomvu mu ndirimbo Ikinyarwanda yakoze indirimbo ibakosora

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:23/10/2018 8:41
3


Umusare ubusanzwi uzwi nka Producer akaba n’umuhanzi uherutse gukora indirimbo yitiranwa n’indi y’abahanzi bo mu Rwanda yahamije ko abo bayikoze mbere yabo baririmbye amahomvu.



Ni Fax Rapper, wigeze gukora remix y’indirimbo Ikinya ya Bruce Melody we akayita Twasinze. Yatangarije INYARWANDA ko asanzwe ari producer ibi bikamutera no gukora umuziki mu njyana ya Rap. Indirmbo Twasinze yadutangarije ko yabyumvikanye na Bruce Melody mbere yo kuyisubiramo cyane ko n’iyitwa Ikinya ya Bruce Melody ari we wayikoze.

Uyu mubyeyi ufite umwana umwe w’imyaka irindwi n’umugore, aherutse gukora indirimbo ayita ‘Ikinyarwanda’. Ni nyuma y’indirimbo ‘Ikinyarwanda’ ya Riderman na Bruce Melody. Birasanzwe ko abahanzi bashobora guhuza izina ry’indirimbo, gusa umwihariko hano ni uko mu ndirimbo ‘Ikinyarwanda’ ya Fax Rapper agaruka cyane ku gitero cya Riderman kuko yateruye igitero agishyira mu ndirimbo ye maze agakurikizaho amagambo asa n’ashotorana cyane anenga bikabije ibyo Riderman yaririmbye avuga ko bidakwiye na gato.

Fax

Fax Rapper yanenze ikinyarwanda cya Riderman na Bruce Melody akora icye

Umunyamakuru wa INYARWANDA yabajije Fax Rapper impamvu yakoze ibyo asubiza ko atumva ukuntu bayihaye ririya zina. Yagize ati  “Indirimbo ya Riderman na Bruce Melody njye ku giti cyanjye iyo iza kuba ari iyanjye nari kuyita ‘Ntibavuga Bavuga!’ Kuko kiriya si Ikinyarwanda baririmbye.” Umunyamakuru yongeye amwibutsa ko ikinyarwanda bavugaga atari icyo hambere cyangwa icy’umwihariko w’amateka ahubwo bo bavugaga ku Kinyarwanda cy’ubu, imvugo akenshi usanga ku mihanda maze Fax Rapper ahamya cyane ko ari amafuti akabije ahubwo.

Fax

Fax Rapper ngo Ikinyarwanda ya Riderman na Bruce Melody iyo iba iye yari kuyita Ntibavuga Bavuga

Ubwo twamubazaga niba adatekereza kwibasira cyane Riderman aho yanakoresheje igitero cye nta mpungenge bimuteye ko bazagirana amakimbirane yahise avuga ko atakwemera kurebera amabi nk’intore ati “Njyewe numva ko nta kibazo, kuko ntakubeshye ndi Intore. Intore rero ntabwo irebera amahomvu! Numvise ikintu kitari ubutumwa buri gutangwa mu bantu kandi hari abantu benshi babakurikirana, niba ukurikirwa n’abantu barenze ibihumbi 30, slangs twese turazizi, ni inintu tuganiraho nk’uko babivuga ku muhanda cyangwa hehe hose arikontago ari ikintu cyo guha abafana bawe bose n’abana bato… Ni ukuri (Ibyo Riderman na Bruce Melody baririrmbye ni amahomvu). Nk’intore ndanenga kandi nkanenga ikintu kidakwiye.”

Fax Rapper yakomeje anenga cyane Riderman na Bruce Melody anabasaba ko bakikosora rwose. Avuga ko batakoze indirimbo mbi ariko bayise izina ribi risiga isura u Rwanda n’ururimi rw’Ikinyarwanda. Yavuze ko itandukaniro riri hagati y’indirimbo ‘Ikinyarwanda’ ye n’indirimbo ‘Ikinyarwanda’ ya Riderman na Bruce Melody ari uko we avuga Ikinyarwanda cy’umwimerere mu gihe icy’abo bandi cyo ari amahomvu nk’uko yabishimangiye.

Fax

Fax Rapper ashimangira ko Ikinyarwanda ya Riderman na Bruce Melody ari amahomvu gusa

Kimwe mu byamuteye gukora iyi ndirimbo twavuga ko ari nko gukebura cyangwa gukosora iya Riderman na Bruce Melody ari uko afite umwana w’imyaka 7 akaba yababazwa bikomeye no gusanga amwana we ari kuvuga ayo magambo cyane ko slangs zizwi na benshi ariko batazishyira hanze. Kuva indirimbo yakorwa avugana na Riderman bisanzwe ndetse nta n’ikintu yigeze ayimubwiraho.

Yasoje ashimira INYARWANDA cyane ko ifasha abahanzi “Murakoze cyane Imana ibahe umugisha, kandi Inyarwanda.com murakoze kuba mudufasha cyane. Ni inkunga ikomeye mudutera nk’abahanzi nyarwanda kugira ngo tugire aho tuva n’aho tugera kandi urumva ko ari n’igitangazamakuru cyitirirwa igihugu cyacu, Turabashimira cyane.”

Kanda hano urebe ikiganiro Fax Rapper anenga Riderman na Bruce Melody ko ibyo bavuze ari amahomvu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Thanah5 years ago
    Ark mwagiye mushaka hit neza ra? wabonye ntabundi buryo indirimbo yawe yamenyekana uti reka nsebye Ikinyarwanda ya B.melody na R.man. rwose shakira ahandi... nihitiraga
  • eric5 years ago
    uyu musore yararengereye sana!amahomvu koko?harya baba bashaka kuzamuka ?uyu musore nako uyu mugabo nkuko avuga ko yubatse yarakwiye kubanza kwiga ikinyabupfura!Buriya arashaka ko RIDER amusubiza nawe akamenyekana !hahahahaaa!Twe ibyo rider na Melody baririmbye birumvikana,barabisobanuye ,context indirimbo irimo irumvikana so uwo mwana ashake ibindi aririmba bye byite !
  • Hollysasa5 years ago
    ahubwo ndumva yari kuyita ntibavuga noneho iye akayita bavuga





Inyarwanda BACKGROUND