RFL
Kigali

Uwarokotse igitero yiyongereye kuri Rihanna, Theresa May na Trump mu batumiwe mu bukwe bw’igikomangoma Harry

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/04/2018 9:51
0


Amelia Thompson warokotse igitero cyabaye umwaka ushize yatekereje ko abeshywa n’umubyeyi we wari umubwiye ko yatumiwe i Windsor Castle mu bukwe bw’igikomangoma Harry n’umukunzi we w’umunyamerikakazi Meghan Markle.



“Naribajije nti 'ese haba hari umuntu uri kunkinisha'? Ariko uko nakomezaga gusoma nabonye ibisobanuro birambuye naravuze nti ‘ibi ni igitangaza”.Ibi ni ibyatangajwe n’uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 12 y’amavuko ubwo yaganiraga na Reuters. Arongera ati “Nta n'ubwo nari nzi icyo kuvuga. Nabuze icyo kuvuga muri ako kanya.”

Muri Werurwe uyu mwaka, Harry yatangaje ko mu bukwe bwe na Markle batumiye abantu bagera ku 1200 barimo abanyacyubahiro batandukanye ndetse n’abandi bazahurira i Windsor Castle ahari urugo rw’Umwamikazi Elizabeth mu Burengerazuba bw’umurwa wa London aho biteganyijwe ko ubukwe bwabo buzaba tariki ya 19 Gicurasi 2018.

Mu batumiwe kandi harimo urubyiruko rusanzwe ari abakozi b’igikomangoma Harry. Nyina wa Thomps ari we Lisa Newton yatangaje ko umwana we yatumiwe muri ubu bukwe nk’uburyo bwo kongera kumugarurira icyizere nyuma yo kurokoka igitero cy’ubwiyahuzi cyabereye aho umuhanzikazi Ariana Grande yarimo akorera igitaramo mu mujyi wa Manchester Arena, ni mu mujyaruguru y’u Bwongereza bikaba byarabaye muri Gicurasi umwaka ushize wa 2017.

harry

Thompson [uri i bumoso] warokotse igitero ari kumwe na Nyina umubyara 

Abakoze icyo gitero bishe abantu 22 barimo abanyeshuri barindwi, abantu barenga 500 barakomeretse. Newton ubyara Thompson watumiwe muri ubu bukwe yavuze ko umwana we yakomerewe no kwakira ibyabyaye ku nshuti ze i Manchester nyuma y’amezi arenga 11 bibaye.

Yagize ati “Natoranyije Amelia…Nakiriye email ku wa kane mu ijoro ndicecekera ndategereza…Nanjye ntabwo nabyemeraga. Nyuma y’aho nahaye Telephone Amelia ntabwo yari azi impamvu, akimara kwakira Telephone yagize ngo ni umuntu wamwibeshyeho acyekako ari ushaka kumukinisha.”

Newton ubwe nawe yari yakiriye ubutumire ariko abuha umwana we warokotse igitero.Yagize ati:"Cyari ikintu Amelia yifuzaga..Yumvaga anyuzwe nabyo yifuzaga gutangira ubuzima bushya yishima.”

Kuri uyu wa kabiri ni bwo byemejwe ko Minisitiri w’u Bwongereza Theresa May; Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump bari mu bantu 600 batumiwe muri ubu bukwe buzabera i Windsor, abatumiwe bazakirirwa kuri St George Chapel.

Abandi batumiwe mu bukwe bwa Prince Harry na Meghan Markle barimo umuhanzikazi Rihanna, Ed Sheeran uhagaze neza mu kibuga cya muzika, umukinnyi David Beckham n’umugore we Victoria Beckham.Rwiyemezamirimo Rosie Ginday w’imyaka 34 y’amavuko washinze ibijyanye no gukoresha imbuga nkoranyambaga mu nganda yatangaje ko yanyuzwe no kuba umwe mu bazitabira ubukwe bwa Harry na Meghan.

Undi watumiwe ni Rashid Bhayat w’imyaka 38 y’amavuko washinze ihuriro ry’urubyiruko Positive Youth Foundation, rifasha urubyiruko kubona amahirwe mu muziki no muri Siporo. David Gregory w’imyaka 28 ukomoka i Blyth nawe yaratumiwe. Amelia Thompson yapfushije mukuru we Olivia Campbell, Hardy w’imyaka 15 mu gitero cyabereye i Manchester. Yabanye n’ihungabana mu gihe kinini yanagowe no gutanga ubuhamya kuri icyo gitero.

meghan

Imyiteguro y'ubukwe irarimbanyije






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND