Abumvise ikinamico ’Icyanzu cy’Imana’ benshi bita ’UWERA’ baribuka umugore w’umugome cyane wari Mukase ndetse agashaka no kumwicisha. Uyu mukino rero wakinwe na Penina Joy uyu wanamamaye cyane ari Sisiriya mu ikinamico Urunana yakanyujijeho mu mitima yabatari bake mu Rwanda no mu karere kuri ubu akaba yitabye Imana.
Uwitwa Mugeni Aime ukina mu Urunana yitwa Nyiraneza niwe wamenyekanishije aya makuru mu butumwa yashyize avuga ko uyu mubyeyi yababereye urugero kandi akaba yari indashyikirwa, ati “ Pennina wabaye umukinnyi ukomeye, indashyikirwa, twakwigiyeho byinshi, kandi nzi neza ko urugendo rwawe hano ku isi urusoje amahoro. Ntituzakwibagirwa.”
Uyu mubyeyi wari uzwi cyane mu itorero Indamutsa zikina ikinamico kuri Radiyo Rwanda yitabye Imana asize abana b'abahungu babiri n'umukobwa umwe, umugabo we na we yitabye Imana mu 1994. kuri ubu amakuru yo gushyingura uyu mubyeyi akaba atarajya hanze cyane ko hari abo mu muryango we bataragera mu Rwanda.
Penina wamamaye nka Sisiriya yitabye Imana
TANGA IGITECYEREZO