Divine Umukundwa, umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2018, kuri ubu ari mu munyenga w'urukundo n'umusore uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse amakuru ahari avuga ko ubukwe ari vuba.
Divine Umukundwa ni umwe mu bakobwa bahataniraga guhagararira Intara y'Uburengerazuba mu irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2018 (Miss Rwanda 2018). Icyo gihe ntiyasekewe n'amahirwe kuko atabonetse muri 6 batoranyijwe. Yitabiriye iri rushanwa avuye i Nyamirambo muri Kigali. Yapimaga metero 1.78 n’ibiro 77. Ubwo yibwiraga abantu akavuga n'uko afata abakobwa b'i Nyamirambo, yavuze ko hari abakobwa b'i Nyamirambo bafite umutima na we yishyiramo.
Divine Umukundwa ni umwe mu bahatanye muri Miss Rwanda 2018
Divine Umukundwa amaze umwaka umwe akundana n'umusore witwa Emmy Bagirigomwa uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas, uyu musore akaba ari umu producer wahoze akorera mu karere ka Musanze aho yatunganyaga indirimbo z'abahanzi n'amakorali anyuranye, gusa kuri ubu akaba aba muri Amerika. Uyu musore amaze umwaka aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma y'umwaka aba bombi bamaze bakundana, kuri ubu urukundo rwabo rugeze aharyoshye.
Divine Umukundwa yambitswe impeta
Divine Umukundwa yamaze kwambikwa impeta y'urukundo na Producer Emmy Bagirigomwa nyuma y'igihe kinini aba bombi bamaze bakundana mu ibanga dore ko batifuje ko urukundo rwabo rujya mu itangazamakuru. Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 17 Ugushyingo 2018 ni bwo uyu mukobwa yambitswe impeta y'urukundo, ayambikwa mu buryo bwamutunguye na cyane ko umukunzi we Emmy Bagirigomwa atari mu Rwanda. Amakuru atugeraho avuga ko uyu mukobwa yari yiriwe mu bukwe, aza guhamagarwa n'inshuti ze za hafi zimusaba kumusanga mu mujyi, agezeyo aratungurwa cyane dore ko yasanze bamwiteguye koko, yambikwa impeta atyo.
Byari agashya na cyane ko umusore atari ahibereye. Ni ibintu byumvikanisha ko umukobwa atari gukeka na gato ibyo gutungurwa n'umukunzi we. Icyo umukunzi we Emmy Bagirigomwa yakoze, yatumye inshuti ze za hafi zitungura uyu mukobwa zimushyikiriza impeta zahawe n'umusore bakundana ari we Emmy Bagirigomwa. Ni ibirori byabereye mu mujyi wa Kigali byitabirwa n'inshuti za hafi z'aba bombi ndetse na bamwe mu bo miryango yabo. Uyu mukobwa yakozweho cyane nk'uko bigaragara ku mafoto aba bombi bashyize hanze ndetse no mu byo uyu mukobwa yatangaje nyuma yo kwambikwa impeta.
Divine Umukundwa aganira na Inyarwanda.com, yirinze kugira byinshi atangaza ku mpeta yambitswe, gusa yemeje ko yamaze kwambikwa impeta na Emmy Bagirigomwa. Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ugushyingo 2018, uyu mukobwa yanditse kuri Instagram ko yamaze kuvuga 'YES' (YEGO). Yahise yerura avuga ko akunda cyane uyu musore. Uyu musore nawe yanze kwiyumanganya nuko amusubiza agira ati: "Urakoze cyane mugore wanjye." Amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko aba bombi bafitanye umushinga w'ubukwe buzaba umwaka utaha wa 2019.
Nyuma y'iki gikorwa babwiranye amagambo asize umunyu bakoresheje imbuga nkoranyambaga
Inshuti za hafi za Divine zari zihari
Producer Emmy Bagirigomwa umukunzi wa Divine Umukundwa
Emmy Bagirigomwa azwi nk'umu producer
Abo mu miryango ya Divine na Emmy
Divine hamwe n'ababyeyi be ndetse n'umubyeyi wa Emmy
Divine Umukundwa ni umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2018
Divine Umukundwa (iburyo) mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018
TANGA IGITECYEREZO