RFL
Kigali

Urutonde rw'abahanzi bazafatanya na Meddy mu gitaramo cya East African Party rwamaze kumenyekana

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/12/2018 0:34
1


Umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda akaba icyamamare muri muzika cyane cyane mu Rwanda ndetse no mu karere, uyu ategerejwe mu gitaramo gikomeye cya East African Party kizabera mu mujyi wa Kigali abanyarwanda baha ikaze umwaka mushya wa 2019 ariko basezera ku mwaka wa 2018 uzaba urangira.



Iki gitaramo cya East African Party byitezwe ko kizaba tariki ya 1 Mutarama 2019 muri Parikingi ya Stade Amahoro i Remera, aha hakazaririmbira abanyarwanda gusa cyane ko umuhanzi mukuru wagitumiwemo ari Meddy uzaba afatanya nabandi bahanzi barimo Riderman, Bruce Melody, Yvan Buravan ndetse na Social Mula.

Iki gitaramo kizaba kiba ku nshuro yacyo ya cumi na rimwe kikurikiranya kukinjiramo bizaba ari amafaranga y'u Rwanda ibihumbi bitanu (5000frw) mu myanya isanzwe n'ibihumbi icumi mu myanya y'icyubahiro (10000frw).

East African Party

Meddy niwe muhanzi mukuru muri East African Party igiye kuba ku nshuro ya cumi na rimwe

Twibukiranye ko Meddy yaherukaga gutaramira mu Rwanda mu mwaka wa 2017 icyakora icyo gihe akaba yarataramiye i Nyamata ndetse akora n'ibitaramo mu ntara zinyuranye ariko ntiyataramira i Kigali aho afite abakunzi benshi. muri uyu mwaka mu gitaramo cya East African Party hari hatumiwe abahanzi banyuranye barimo Ali Kiba ndetse na Sheebah Karungi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MC.MATATA JADO5 years ago
    this is not fair please, you forgot gender balance kindly add to your list Butera Knowless





Inyarwanda BACKGROUND