RFL
Kigali

Urutonde rw'ibyamamare icumi byabeshyewe n'itangazamakuru ko byitabye Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/10/2015 14:24
2


Ibi ni ibihangange byagiye bigaragazwa mu bitangazamakuru nk'imbuga nkoranyambuga za Facebook,twitter n’izindi ko byitabye Imana nyuma bikaza kumenyekana ko bikiriho bihumeka umwuka w’abazima.



Muri ibyo byamamare byatangajwe ko byitabye Imana kandi atariko bimeze, hari byamamare mu muziki, mu gukina Filime n'abandi batandukanye. Ururwe rwa bamwe mu batangajwe ko bitabye Imana kandi ari bazima:

1.Desmond Elliot

Uyu mugabo ukina filime,akaba n’umunyapolitiki ku itariki ya 14,Nzeri 2012 nibwo kuri Facebook hasakaye ubutumwa bw'uko yapfuye bagasobanura ko yiciwe muri Hoteli abandi bakavuga ko yishwe n’ impanuka.

Desmond Elliot

Kuri we baramutangaje asobanura ko ifoto bakoresheje babeshya ko yapfuye yavuye mu gace ka Filimi yakinnye yitwa Reflections.

2. Miley Cyrus

Uyu muhanzikazi wo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika inkuru zasakaye zivuga ko basanze umurambo we mu rugo rwe i Los Angeles yishwe n'ibiyobyabwenge.

Nyuma yo kugaragazwa urupfu rwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye yarabihakanye aho abinyujije kuri Instagram ye avuga ko akiri muzima.

3. Bill Cosby

Uyu musaza wo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika asanzwe asetsa abantu(Comedian).Mu mwaka wa 2010 yatangajwe incuro enye ko yapfuye.

Mu kiganiro yagiranye na  CNN yagize ati"Nsabye abantu bantagaza ko napfuye kubihagarika.Ndagira ngo mbwire inshuti z'abandika ibi bihuha kubabuza kutabyongera kuko bidashimishije."

4.Britney Spears

Uyu muririmbyikazi yatangajwe mu mwaka wa 2013 ko yapfuye na Radiyo ya Dallas(Dallas radio station)yewe n'urubuga rwa BBC ruvuga ko rufitiye gihamya amakuru y'urupfu rw'uyu muhanzi.

Aya makuru akimara gusakara Radio ya Dallas yasabye imbabazi uyu muhanzi n'abafana be muri rusange kubera iyi nkuru y'ikinyoma.

5.Lil Wayne

Uyu muhanzi ukora injyana ya Hip Hop yatangajwe incuro nyinshi ko yapfuye. Kuri radiyo y'injyana ya Hip Hop ikorera Los angeles,tariki ya 28 mu kwezi kwa Werurwe 2013 Lil Wayne yatangarije abafana be ko arwaye indwara ikomeye ariko anabwira abafana be kutumva amakuru y’ibihuha avuga ko yapfuye.

6. Oprah Winfrey

Uyu munyamakuru ku rubuga rwa Twitter yanditsweho ko umurambo we wasanzwe iwe mu rugo i Chicago bavuga ko yishwe n'umutima.

CNN yo yatangaje ko Oprah yapfiriye ku kibuga cy'indege ariko nyuma inkuru ziza kuba ikinyoma cyambaye ubusa.

7. Celine Dion

Uyu muhanzikazi mu kwezi kwa Nyakanga,uyu mwaka wa 2015,inkuru zavuze ko ko yaguye mu mpanuka y'imodoka,abandi ngo ni indege.

Aganira n'ikinyamakuru cyitwa Digital Spy yagize ati "Abantu barakabya,nizihizaga umunsi mukuru w'amavuko w’abana banjye b’impanga mu mujyi wa Montreal nyuma nakira telefone zampamagaraga nzimbwira ko kuri facebook handitseho ko napfuye!!"

8.Jack Chan

Uyu mugabo ukina filime,mu kwezi kwa Werurwe,umwaka wa 2011 hasakaye inkuru ivuga ko yishwe n'umutima i Los Angeles ari kwamamaza filime yitwa Kung Fu Panda 2.

Nyuma y'iyi nkuru Jack Chan ku mbuga nkoranyambaga yerekanye ifoto ye y’uwo munsi yerekanana ko ari muzima.

9.Chris Brown

Uyu muhanzi mu myaka ya 2012 na 2014 ku mbuga nkoranyambuga za Facebook na Twitter yatangajwe ko yapfuye nabwo biza kurangira bibaye ibihuha.

Chris Brown nawe yabitswe ko yapfuye

10.Morgan Freeman

Uyu mukinnyi wa filime mu mwaka wa 2012 yatangajwe incuro ebyiri ko yitabye Imana mu mezi akurikirana ya Nzeri n’Ukwakira ko yitabye Imana nyuma agaragara ari muzima.

Morgan Freeman

Remy Niyingize






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • h8 years ago
    hahaa! kumbe morgan freeman yambara amaherena, abastar ntibatana n ubustar kbs
  • Fulahi8 years ago
    Na CNN kweri? Ngo amakuru ifitiye gihamya, ubwo yabaye nde? Ubwo nibwo bwisanzure bw'itangazamakuru birirwa batwigisha, naho ni ukugirango tubakurikize kubeshya. Ah!.......





Inyarwanda BACKGROUND