Harabura igihe gito cyane ngo ibirori bya Inyarwanda Fans Hangout bibe, aho ibyamamare byo mu byiciro bitandukanye bisabana n’abakunzi babo maze bagahuza urugwiro.
Mu gisata cy’amakinamico rero dufite abakinnyi batari bake bemeje ko nta kabuza bagomba kwitabira ibi birori harimo abakina mu makinamico akunzwe cyane nk’Urunana, Musekeweya ndetse n’abo mu itorero Indamutsa rya RBA
Muri bo harimo
Shema
Batamuriza
Shaka na Muganga Devotha
Sitefano, Nyiraneza, Aline, James, Agnes Shyaka
Nyiramariza akaba na Manyobwa
Bushombe
Kankwanzi(wambaye ikanzu itukura) na Makurata(Wambaye ki Islamu) ndetse na Mwalimu Mugisha(wambaye ikote rya kaki) nabo bazaba bahari aha bakaba bari kumwe na bagenzi babo mu bukwe bwa Yvona
Petero
Lopezi na nyirakuru Rangwida
Mariyana na Karemera
Si aba gusa kandi kuko hazaba hari na Filipo wahoze akundana na Budensiyana akaba na mukuru wa Semana, Mugeni n’abandi benshi. Niba rero hari uwo wifuza kubonana nawe muri aba bose witinda kugura itike yawe ku cyicaro cya Inyarwanda Ltd cyangwa se ukaba wayigura uburyo bwa Tigo Cash(0728049551),mobile money(0788304594) ndetse no ku rubuga rwa www.kaymu.rw
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO