RFL
Kigali

Urutonde rw’abahanzi bazafatanya na Riderman mu gitaramo cye ‘Uburyohe Concert’

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:12/12/2017 10:01
2


Umuhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi mu njyana ya Rap mu Rwanda, Riderman uri gutegura igitaramo kizaba ku itariki 25 Ukuboza 2017 akomeje guhamiriza abakunzi be ko nta mpinduka zihari na gato zabuza icyo gitaramo kuba.



Kuri ubu Riderman yamaze kugaragaza bamwe mu bahanzi bazafatanya nawe muri iki gitaramo, aho kizabera ndetse n’amafaranga yo kwinjiriraho n’isaha y’igitaramo cye yise Uburyohe Concert. Akaba afite n'indirimbo yigeze gushyira hanze yitiranwa n'iki gitaramo.

Urutonde rw’abahanzi bazafasha Riderman mu gitaramo cye yise ‘Uburyohe Concert’ aho azanamurikira abakunzi be umuzingo we abakunzi be bategereje ‘MixTape Filime’. Azafatanya n’abahanzi 13 batandukanye aribo: King James, Active, Queen Cha, Gabiro Guitar, Fire Man, Danny Nanone, Jay C, Edouce, Yvery, Mico The Best, Khalfan, Marina na Amag The Black.

Kwinjira muri iki gitaramo kizabera kuri Petit Stade i Remera bizaba ari amafaranga ibihumbi bibiri ahasanzwe (2000 Rwf) na bitanu (5000Rwf) mu myanya y’icyubahiro. Biteganyijwe ko imiryango izaba ifunguye guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Uburyohe

Urutonde rw'abahanzi bazifatanya na Riderman mu gitaramo cye, 'Uburyohe Concert'

Tubibutseko Riderman yemereye abakunzi be ko buri mwaka kuri Noheli azajya abataramira. Umwaka ushize yabitangiye abamurikira umuzingo we wa karindwi. Album ye yise ‘UKURI Album’. Ubu akaba yabazanyiye ‘Uburyohe Concert’ izagaragaramo na ‘Filime MixTape’ 

Uburyohe

Umwaka ushize kuri Noheli nabwo Riderman yamuritse umuzingo mushya, 'Ukuri Album Launch'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eric Munana6 years ago
    Woooow Uru rukundo ni Special!! Gabiro ntizabure!!
  • nery eric tuff6 years ago
    eeeh p fla bamushyize he ra ???





Inyarwanda BACKGROUND