Itsinda rya Urban Boyz rigizwe n’abasore batatu aribo Safi Madiba, Humble Jizzo na Nizzo uzwi nka Kaboss, mu minsi ishize bakoranye indirimbo n’umuhanzi ugezweho mu gihugu cya Uganda uzwi mu ndirimbo ya ‘Munakampala’ ariwe Ykee Benda, ndetse nyuma yo gukorana indirimbo bagiye guhurira mu gitaramo kimwe Kampala.
Urban Boyz bagiye gukorera igitaramo Kampala kizaba tariki 22 Mata 2017, igitaramo kizabera mu kabyiniro kazwi nka Lightin Club. Iki gitaramo bagiye kuririmbamo abahanzi bo mu itsinda rya Urban Boyz bazahuriramo n’abahanzi nka Ykee Benda ndetse na Tuff B. Lightin Club ni akabyiniro kari mu mujyi wa Kampala ahazwi nka Kasanga.
Urban Boyz igiye gukorera igitaramo Kampala
Urban Boyz bamaze iminsi bakoranye indirimbo ‘Nipe’ na Ykee Benda bari kurwana no gukomeza gushimangira ubushongore n'ubukaka bwabo nyuma yo kwegukana igihembo cya PGGSS6 ndetse no mu mezi ashize bakaba baramurikiye abanyarwanda album yabo nshya ‘Adam na Eva’ kuri ubu bakaba baratangiye gukora kuri Album ikurikiye.
TANGA IGITECYEREZO