RFL
Kigali

Urban Boys irakomeza ari babiri cyangwa barahitamo kuyisenya burundu?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/11/2017 15:46
1


Iki ni kimwe mu ruhuri rw’ibibazo abakunzi ba muzika bakomeje kwibaza kugeza magingo aya, Safi Madiba yamaze kuva muri iri tsinda ndetse anatangaza ko agiye gutangira kwikorana muzika. Induru yakurikiye kuva mu itsinda kwa Safi Madiba yahise ihosha icyakora kuri ubu hakomeje kwibazwa byinshi kuri iri tsinda.



Iby’iri tsinda ryari rimaze kuba ubukombe bikomeje gutera benshi amatsiko, hari abibaza ko Nizzo na Humble G basigaye muri iri tsinda bashobora kuzarisigarana bonyine cyangwa se niba bazahitamo kurisigarana bakongeramo undi bazasimbuza Safi Madiba baritangiranye kuri ubu wamaze kurivamo, ese bibaye gutya uwo yaba ari inde?

Usibye ibi ariko ku rundi ruhande ibibazo ni byinshi cyane kubibaza niba Humble G nawe agomba gusezera muri iri tsinda cyane ko mu kwezi k'Ukuboza 2017 agomba kwerekeza muri Amerika aho azaba aherekeje umufasha we kubyara, abibaza iki kibazo bavuga ko igihe byaba bigenze gutya Humble G yahita yigumira muri Amerika nubwo we ibyo abihakana.

Ibi bibazo n’ibindi byatumye dushaka kumenya byinshi ku bijyanye n’ejo hazaza h’iri tsinda maze mu kiganiro kigufi twagiranye na Humble G yadutangarije ko byose bazabitangaza kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2017 cyane ko ari bwo hitezwe ikiganiro n’abanyamakuru Nizzo na Humble G bakaba ari bwo bazirekura bagatangaza byinshi ku bijyanye na muzika yabo mu minsi iri imbere.

urban boys

Humble G yashyize hanze itangazo ritumira abanyamaku muri iki kiganiro

Muri iki kiganiro byitezwe ko kizatangira saa cyenda z’amanywa kuri Hotel Olympic aho aba bahanzi bazaba baganira n’itangazamakuru. Icyakora amwe mu makuru agera ku Inyarwanda ni uko aba basore babiri bamaze kurangiza kwaka amashusho y’indirimbo ‘I Miss You’ iya nyuma bakoze bakayikorana na Kitoko byitezwe ko bakomezanyije bahita bayimurikira itangazamakuru nk’umushinga wa nyuma wa Urban Boys abantu bari bamenyereye bityo bagahita batangira ibikorwa bya Urban Boys nshya.

UMVA HANO INDIRIMBO YA NYUMA URBAN BOYS YUZUYE BAKORANYE

  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ama6 years ago
    Hari inkuru yabacitse. Audio umugore wa safi yoherereje wamuzehe yicyongereza!!!!





Inyarwanda BACKGROUND